Nyuma y'iminsi Bahavu ategereje imodoka ye ariko atayihabwa, yagize amakenga yiyambaza Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) asaba ko bamufasha guhabwa imodoka ye.
Mu gihe RIB yari ikinjira mu kibazo, abategura ibi bihembo na Ndoli Safaris, baje kwicara bakemura ikibazo cyari kitarakemuka hagati yabo ariko hasigara isubyo rikomeye ryagombaga gukemuka ari uko Bahavu nawe abyinjiyemo.
Iri subyo niryo ryatumye ku wa 17 Mata 2023 hategurwa inama y'igitaraganya yabereye ku biro bya Ndoli Safaris kugira ngo bigire hamwe uko Bahavu yahabwa imodoka ye.
Ikibazo gihari kugeza ubu ni uko imodoka igomba guhabwa uyu mugore, igomba kuzaba iriho ibirango bya Ndoli Safaris mu gihe cy'umwaka cyane ko biri mu masezerano iyi sosiyete yagiranye n'abategura ibihembo bya Rwanda International Movie Awards.
Ku ruhande rwa Bahavu Jeannette we avuga ko adashobora gufata iyi modoka yamamaza iki kigo mu gihe nta nyungu we abibonamo.
Bahavu yagaragaje ko niba Ndoli Safaris bashaka ko iyi modoka igomba kuba yamamaza iki kigo, byasaba ko bamuha amasezerano y'akazi ko kwamamaza.
Ibi byamaganiwe kure n'ubuyobozi bwa Ndoli Safaris buhamya ko imodoka izatangwa mu gihe ibyo bumvikanye n'abategura iri rushanwa byaba byubahirijwe.
Ku ruhande rw'abategura iri rushanwa kuko aribyo bumvikanye na Ndoli Safaris ariko bataba barigeze babishyira mu masezerano agomba guhabwa uwegukanye iyi modoka, barifuza ko habaho ubwumvikane ku mpande zombi.
Uku kudahuriza kuri iyi ngingo kwatumye inama ya mbere itaha nta mwanzuro ifashe, biyemeza gukora indi igomba guterana ku wa 18 Mata 2023 iki kibazo kigakomeza kuganirwaho hashakwa umwanzuro.