Australia: Umugore yashimiye Facebook yamufas... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore wo mu gihugu cya Australia w'imyaka 28 witwa Brooke Withington, yatangaje ko Group yo kuri Facebook yatumye akabya inzozi ze zo kugira umuryango mugari kandi bitamusabye kuryamana n'abagabo.

Broke Withington arashimira cyane group yo kuri Facebook ya Orthodox aho yahuriye n'umugira neza akamuha intanga ze bataryamanye bityo bikaba byaramufashije kugira umuryango mugari yahoze yifuza kuva mu bwana bwe.

Yagize ati "Nagiye muri Group kuri Facebook hanyuma mbona umuntu wo kumpa intanga ze. Nakodesheje icyumba cya hotel haba ngewe n'uwo twari twavuganye ko ampa intanga ze hanyuma akoresha uburyo bwe bwose hanyuma arasohora ampa intanga ze".

Yavuze ko ubwo yari akimara kubona ayo masohora n'ubundi yumvaga ntaho icyizere kiri ko azatuma abyara nk'uko byahoze ari inzozi ze mu bwana bwe ariko nyuma yo kuyinjiza mu mubiri we yaje gutungurwa no kubona atwite.

Yagize ati "Nkimara kubona ayo masohoro ariko ntari nayashyira mu mubiri wanjye nabonaga nta buryo nabyaramo, ariko naratunguwe cyane kubona mbyaye nk'uko undi wese yatungurwa bimubayeho".

Withington yatangaje ko kuva ku myaka ye 8 yahoze yifuza kuzagira umuryango mugari cyane ndetse ubuzima bwe bwaje guhinduka mu mwaka wa 2014 ubwo yabyaraga umwana we wa mbere Edward afite imyaka 19.

Withington yaje guhita akurikizaho umwana wa kabiri mu mwaka wa 2016 amwita Gilbert, mu mwaka wa 2018 ahita abyara umukobwa we wa mbere yise Odette yabyaranye n'umuyapani w'inshuti ye bamenyanye akiga.

Uyu mugore yabwiye Daily Mail ko abo bana bose yababyaye akoresheje intanga yahawe n'abagabo bahuriye muri iyo group abamo kuri Facebook ndetse avuga ko iyo atayijyamo atari kuba afite umuryango mugari. 

Inkuru itangaje ya Brooke Withington yakozwemo 'Documentaire' yacishijwe mu kinyamakuru cya Gold Coast aho cyasohoye amashusho y'isaha n'igice agaragaza ubuzima uyu mugore abanyemo n'abana be.

Brooke Withington yashimiye Facebook yatumye abyara abana 5 bitamusabye gukora imibonano mpuzabitsina n'abagabo

Brooke ari kumwe n'abana be 5 hamwe n'umuvandimwe we

Uyu mugore yibarutse abana be abikesha intanga yahawe n'abagabo bahuriye kuri Facebook



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128588/australia-umugore-yashimiye-facebook-yamufashije-kubyara-abana-5-bitamusabye-kuryamana-nab-128588.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)