Ba gitifu babiri b'utugari barakekwaho kuzimiza imibiri y'abazize Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dosiye ya Bizimana Innocent w'imyaka 30 wayoboraga akagali ka Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza n'iya Twizerimana Theodore w'imyaka 34 wahoze ayobora aka kagali zashyikirijwe ubushinjacyaha kuwa 24 Mata 2023.

RIB yatangaje ko bafashwe tariki ya 21 Mata 2023, bakurikiranyweho icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye jenoside aho banze gutanga amakuru y'ahari imibiri icyenda y'abantu bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Iyi mibiri ikaba yari iherereye mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange, Akarere ka Kayonza nyuma iza kuburirwa irengero.

Bakurikiranyweho icyaha cyo kuzimiza cyanwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside gihanwa n'ingingo ya 8 y'itegeko No 59/2018 ryo ku wa 22/08/2018 ryerekeranye n'icyaha cy'ingengabitekerezo ya jenoside n'ibyaha bifitanye isano na yo.

Iki cyaha gihanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icyenda n'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi 500Frw ariko atarenze 1,000,000 Frw.

RIB iributsa abantu bose ko uzafatwa ukora icyaha nkiki cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye jenoside yitwaje akazi akora azabihanirwa nk'uko amategeko abiteganya.

Yibukije abantu bose ko bajya batangira amakuru kugihe ahaherereye imibiri yabishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ba-gitifu-babiri-b-utugari-barakekwaho-kuzimiza-imibiri-y-abazize-jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)