Bafashwe ku wa Gatatu tariki ya 19 Mata 2023, saa saba n'igice z'ijoro bari kuri iyo moto, mu mudugudu w'Umujyi, Akagari ka Rusagara mu Murenge wa Gakenke.
SP Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru; yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe na n'uwibwe iyo moto.
Yagize ati 'Polisi yakiriye amakuru yatanzwe n'umugabo wari usanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto ahagana saa yine z'ijoro, ko arebye aho yari yayiparitse hafi y'akabari agasanga bayitwaye, kandi ko hari abasore babiri bahahoze acyeka ko ari bo bayibye.'
Yakomeje agira ati 'Nyuma yo kwakira ayo makuru, hahise hatangira gushakishwa abacyekwa, bafatirwa mu cyuho ku isaha ya saa saba n'igice z'ijoro bayitwaye.'
Bakimara gufatwa, biyemereye ko bayibye umuturanyi wabo nyuma yo kumucunga ari mu kabari, kandi ko bari bagiye kuyigurisha mu Karere ka Musanze.
SP Ndayisenga yashimiye uwibwe wihutiye gutanga amakuru kugira ngo abayibye babashe gufatwa bataragera kure, yongera kwihanangiriza abakora ubujura ko nta mwanya bagifite, ko ahubwo bakwiriye gushaka umurimo bakora ubateza imbere, aho guhitamo ubujura butazagira icyo bubagezaho uretse gufungwa.
Bahise bashyikirizwa Urwego rw'ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gakenke kugira ngo hakomeze iperereza, naho moto yari yibwe isubizwa nyirayo, nk'uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y'u Rwanda.
Ingingo ya 166 y'Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 167 ikomeza ivuga ko; ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo kwiba byakozwe nijoro; cyangwa byakozwe n'abantu barenze umwe (1).