Bagiye kuboneza urubyaro!Perezida Ndayishimiye yavuze umubare ntaregwa umurundi akwiye kubyara #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yavuze ko nibura umuryango wo mu Burundi wagakwiriye kubyara abana batatu kugira ngo ubone umwanya n'ubushobozi bwo kwita ku bindi, nk'uko ikinyamakuru Jimbere cyabitangaje.

Ati "Ntabwo ari ngombwa kurenza abana batatu ku muryango. Urugo rwita ku bana umunani ntabwo rushobora gutera imbere nk'urwita ku bana batatu. Mutegereze ibizava mu ibarura rusange [bizatangazwa muri Kanama 2023], rizadufasha kumenya umuduvuduko abaturage b'u Burundi bari kwiyongeraho."

Perezida Ndayishimiye yavuze ko hashobora gufatwa ingamba zikaze ku kwirinda ubwiyongera bukabije bw'abaturage mu Burundi.

Ati 'Ese birumvikana ko abantu nk'abo [babyara benshi] bakomeza kwivuriza ku buntu, kwigira ubuntu kandi bararengeje umubare w'abana?'

Yavuze ko abitwaza ijambo ry'Imana ngo babyare abana benshi babeshya abaturage, kuko ntaho "Imana ivuga ngo mubyare mwororoke kugeza mubuze ibyo kurya".

Kuri ubu u Burundi bubarirwa abaturage miliyoni 12.3, bikaba biteganyijwe ko bazaba bikubye gatatu mu 2050. Kugeza mu 2020, Ikigo cy'Ibarurishamibare mu Burundi cyatangazaga ko nibura umugore wo muri icyo gihugu abyara abana 5.18.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/bagiye-kuboneza-urubyaro-perezida-ndayishimiye-yavuze-umubare-ntaregwa-umurundi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)