Ku munsi w'ejo hashize nibwo Ndoli Safaris yagiranye inama n'abategura ibihembo bya RIMA ndetse na Bahavu Jeanette kugira ngo bigire hamwe uko Bahavu yahabwa imodoka ye.
Ikibazo gihari kugeza ubu ni uko imodoka igomba guhabwa uyu mugore, igomba kuzaba iriho ibirango bya Ndoli Safaris mu gihe cy'umwaka.
Bahavu Jeannette we yanze kwemera ko yahabwa imodoka iriho ibiranga bya kampanyi adakorana nayo.
Avuga ko niba Ndoli ishaka gushyiraho ibiranga byayo ko yamuha amasezerano yo kuyamamariza kugira ngo nawe agire aho yungukira.
Ibyo Bahavu yasabye, byamaganiwe kure n'ubuyobozi bwa Ndoli Safaris buhamya ko imodoka izatangwa mu gihe ibyo bumvikanye n'abategura iri rushanwa byaba byubahirijwe.
Ejo inama ntakintu yemeje, biteganyijwe ko umwanzuro uraza gufatwa uyu munsi.