Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda.com, umugabo wa Bahavu bafatanya mu bikorwa bitandukanye by'akazi bakora, yagize ati: 'Twitabaje RIB, gusa ubu batubwiye ko ejo kuwa 15 Mata 2023 ari bwo bazayiduha, turategereje.'
Kuwa 01 Mata 2023 ni bwo urugendo rw'ibihembo bya Rwanda International Movie Awards rwashyizweho akadomo mu mugoroba wabereye umugisha Bahavu Jannet nyiri filime 'Impanga Series' ikunzwe bikomeye.
Muri ibi bihembo yegukanye icy'umukinnyikazi mwiza w'umwaka, icya filime nziza y'uruhererekane ariyo yabaye "Impanga Series".
Yanegukanye igihembo cy'icyiciro cya 'People's Choice'Â cyari gihataniwe n'abakinnyikazi n'abakinnyi ba filime nyarwanda bagera kuri 20, ni nacyo cyari gihazwe amaso kuko ari cyo cyagombaga guhesha ucyegukana imodoka.
Iyi modoka ya Miliyoni 13Frw, igomba gutangwa na Ndoli Simba Safaris imwe mu makompanyi ahagaze neza mu kugurisha no gukodesha imodoka mu Rwanda.
Izahabwa Bahavu Jannet wahize abandi mu matora aho yatowe n'amajwi arenga ibihumbi 50, bivuze ko abamutoye bose bakoresheje amafaranga asaga Miliyoni 5Frw.
Bahavu Jannet n'umugabo we Fleury wahamije ko bitabaje Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha ngo bahabwe ibyo batsindiyeBahavu yishimiye umugoroba w'ibihembo bya RIMA ashimira Imana yamushoboje akegukana ibihembo bitandukanyeAha yaganiraga n'itangazamakuru ashima abafana bamutoye n'Imana ikomeje kumuteza intambweAbafana, inshuti n'abavandimwe ba Bahavu barabyinnye karahava ubwo yegukanaga imodokaÂ