Bahugiye mu biki? Bamwe mu bahanzi batanze ibyishimo ku Banyarwanda bakaba batakigaragara(VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

1. Dream Boys

Itsinda rya Dream Boys ni bamwe mu bahanzi batanze ibyishimo ku banyarwanda by'igihe kirekire ryari rigizwe n'abasore babiri aribo Platin na TMC gusa baje kurekera gukorana ubwo umwe muri bo ariwe Tmc yari agiye gutura muri Leta zunze ubumwe z'America gusa na none ku rundi ruhande Platin P yagerageje kuziba icyuho nubwo batagikora nk'itsinda ariko we yarakomeje nubwo bitabuza abakunzi ba Dream Boys gukumbura aba basore bari kumwe.

Dream Boys bamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe na benshi zirimo Si inzika, Magorwa, Isano, Mumutashye, ndetse ni izindi nyinshi zakunzwe na benshi.

2. Priscilla

Priscilla nawe ni umuhanzikazi wakanyujijeho mu bihe byashize ariko bisa ni ibigabanyije intege ubwo yari agiye i Burayi kugeza uyu munsi umuziki we wabaye nk'ucitse intege ugereranyije nuburyo abantu bari bawiteze mu gihe kiri imbere.

Priscilla yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye ziganjemo iz'urukundo nka Icyo mbarusha,Mbabarira, Biremewe ndetse ni izindi nyinshi.

3.Urban Boys

Itsinda rya Urban Boys ni itsinda ryari rigizwe n'abasore batatu barimo Safi Madba, Nizzo Kaboss, Humble Jizzo,ryatanze ibyishimo kuri benshi mu bihe byashize ni abantu bari bakunzwe ku buryo ntawigeze yifuza ko batandukana gusa ryaje gusa nirisubira inyuma ubwo umwe muri bo ariwe Safi Madiba yahitagamo gukora umuziki kugiti ke kubw'impamvu ze bwite, ibyo bikaba byarabaye intandaro zo kugabanyuka k'umuvuduko iri tsinda ryari rifite nubwo bagikora ari babiri ariko ni bamwe mu bantu bahora bakumbuwe ndetse bigaragaje neza ubwo bari batatu.

Kugeza ubu Safi yakomeje gukora umuziki ku giti ke aho atuye muri Canada, ntibizwi neza niba Nizzo na Humble Jizzo bazakomeza gukorana kuko kugeza ubu nabo batagihura cyane bitewe nuko Humble Jizzo aba ari kumwe n'umuryango we muri Kenya aho baherutse kwimukira.

Iri tsinda ryamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Umwanzuro, Indahiro, Ishyamba, Umfatiye runini, bibaye ndetse ni izindi nyinshi.

4.Kamichi

Kamichi nawe numwe mu bahanzi baje bakabica bigacika mu gihe gito umuvuduko yari afite ugasa naho ucitse intege beshi bibaza aho yagiye kubera ibihangano bye byahaga ibyishimo benshi.

Kamichi yamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo Aho niho ruzingiye,Ifirimbi ya Nyuma,Warambeshye, Zoubeda,Byacitse ndetse n'izindi nyinshi.

5.Active

Itsinda rya Active nabo ni abasore baje bakora umuziki uryoheye amatwi ndetse banakundwa na benshi cyane mu gihe gito gusa basa n'abatengushye abafana kuko nubwo bagikora bisa nkaho umuvuduko bazanye wagabanutse ugereranyije nibyo Abafana bari babitezemo.

Itsinda rya Active ryamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Nicyo naremewe, Amabara, Bape ndetse ni izindi nyinshi zakunzwe na benshi.

.Kitoko

Kitoko ari mu bahanzi batanze ibyishimo byinshi ku banyarwanda ndetse benshi ntibasiba kugaragaza urukumbuzi bahora bamufitiye.

Umuziki we wabaye nk'usubira inyuma nyuma y'uko agiye muri Amerika aho usanga ahugiye mu masomo nkuko bigenda bigaragara iyo yishimiye insinzi n'intambwe akomeje gutera mu kwihugura no kongera ubumenyi.

Kitoko yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Urankunda bikandenga,Rurashonga ndetse n'izindi.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bahugiye-mu-biki-bamwe-mu-bahanzi-batanze-ibyishimo-ku-banyarwanda-bakaba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)