Umunyamideli ukomeye cyane hano mu Rwanda Kate Bashabe uri kubarizwa ku mu gabane wa Aziya mu gihugu cy'Ubuhinde yatangajwe n'umwanda ugaragara muri iki gihugu.
Kate Bashabe yatangajwe n'umwanda uri mu Buhinde ndetse n'uburyo abaturage baho bamutangariye ubwo yatambuka mu mihanda yo muri iki gihugu ku buryo bamwe bamusifuraga ndetse abandi bagashaka no kumuhagarika nk'uko bigaragara kuri video yafashwe n'umwe mubari bari kumwe na Kate Bashabe.