Bamutwikiye umugore ukuriwe mu maso, na we yaratwitswe anaterwa icumu amara arasohoka ariko ntiyapfa – Kamanda Sheilla warokokeye i Nyawera (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kamanda Sheilla ni umwe mu barokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyawera mu cyahoze ari Komine Rukara ubu akaba ari mu Karere ka Kayonza, yanyuze mu nzira itoroshye aho yatwikiwe mu nzu ariko ntiyapfa.

Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yashegeshe igihugu aho abarenga miliyoni bishwe mu minsi 100 gusa, harimo n'Abatutsi bari batuye i Nyawera.

Tariki ya 9 Mata ni wo munsi wafashwe wo kwibuka Abatutsi bari batuye ku musozi wa Nyawera kuko ari wo munsi w'umwijima ku Batutsi bari bahatuye, ni bwo interahamwe zishe benshi mu bari bahatuye.

Nyawera ubu ni mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Mwiri mu Ntara y'Iburasirazuba, habaruwe Abatutsi barenga 600 bishwe mu Murenge wose.

Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 10 Mata 2023 ni bwo abaturage b'i Nyawera bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 29.

Abaturage b'i Nyawera bakaba barifatanyije n'umuhanzi Eric Senderi wahimbiye aka gace k'i Nyawera indirimo, aho aririmbamo ati "Nkumbura Nyawera" ariko akaba atayiririmbye kuko harimo amazina make y'Abatutsi bari bahatuye, yabasezeranyije kuzabakorera indirimbo yihariye irimo amateka yimbitse ya Nyawera.

Ni umuhango kandi witabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo umuyobozi w'Akarere ka Kayonza ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Harerimana Jean Damascene, umuyobozi w'Ingabo muri aka Kakere, Captain Nkusi Augustin na Depite Mutesi Anita wari umushyitsi mukuru.

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage yasabye abantu bazi ahari imibiri itarashyingurwa ko bahavuga kugira ngo na bo bashyingurwe mu cyubahiro. Inzibutso zose zo mu Karere ka Kayonza hashyinguwemo imibiri 25686.

Depite Mutesi Anita yibukije abaturage ko impamvu yo kwibuka ari ukugira ngo abantu batazibagirwa na gato amateka yaranze u Rwanda kuko bayibagiwe byaba ari ukwibagirwa aho wavuye.

Ati 'Kwibuka ni uko tutagomba kwibagirwa na gato amateka yaranze u Rwanda kuva rwabaho kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, tuyibagiwe twaba twibagiwe aho twavuye (…) Ubundi iyo ufite ikintu ku mutima ukagihorana urushaho kurwara ariko iyo ugisohoye ukakivuga urakira nubwo bitaba byoroshye.'

Depite Anita Mutesi na Cpt Nkusi Augustin bari baje kwifatanya n'abaturage b'i Nyawera
Depite Anita yibukije abaturage ko kwibuka ari ngombwa kuko bituma batibagirwa aho bavuye
Senderi Eric na we yifatanyije n'abaturage b'i Nyawera abaseseranya indirimbo yihariye ivuga ku mateka ya ho

Ubuhamya bwa Kayitesi Diane na Kamanda Sheilla barokokeye i Nyawera

Kayitesi…

Kayitesi Diane warokokeye i Nyawera, avuka mu muryango w'abana 9 akaba ari we wenyine warokotse na se Rutayisire Medard, abavandimwe be bapfanye na nyina.

Tariki ya 9 Mata 1994, abantu benshi ni bwo bishwe i Nyawera…. We yari yahungiye kwa Nyirapfikije kimwe n'abandi benshi.

Ati "twagiye kumva twumva induru y'interahamwe, bambaye amayogi bavuza induru, nari kumwe na mama n'abana tuvukana, nagiye kubona mbona masenge (Emeritha) araje ankura mu bandi turiruka tuva aho twari twahungiye. "

"Tukihava nibwo interahamwe zaje zirabica, barabatemye baraboroga tubumva kuko twari tukiri hafi."

Nyuma yo kubica, bahise bavuga ko hari abantu birutse babakurikire na bo babice, bahise babahigisha imbwa, kuko nyirasenge yari yakomeretse imbwa yagiye ikurikiye amaraso imugeraho yanga kuhava.

Baraje baramubona bamusaba kuva mu gihuru yari yihishemo, arasohoka, Kayitesi abonye bamujyanye kuko yumvaga ari we wenyine usigaye i Nyawera, na we yahise avuga ati "nanjye ndi hano".

Bahise babamanura hari nka saa 15h babatwara ahitwa ku Gatare basanga hariyo abandi benshi. Bahabagejeje baravuze bati "mureke dutegereze Sebutama icyo ari budutegeke." (Sebutama uwo yari konsiye)

Bari bamaze kuruha kuko bari biriwe bica bategereje Sebutama wari konsiye kuko ni we wagenzuraga uko ubwicanyi bugenda.

Baje kurokorwa n'inka zabonye amazu ashya zikiruka abari babarinze na bo bakiruka bazikurikiye ngo bazibage.

Abonye bagiye ni bwo yahise yongera afata Kayitesi akaboko bariruka.

Uyu Nyirasenge wa Kayitesi ari we Emeritha yahise amubwira ati "kuko Sebutama ari we utanga amategeko ntabwo bakeka ko twakwihisha iwe, tujye iwe."

Bahise bajyayo bihisha hafi n'urugo rwe ari nabwo Sebutama yazaga maze interahamwe zimubaza icyo abo bafashe bari bubakorere, ababwira kujya kuryama ko bazabikoraho ejo.

Kayitesi Diane atanga ubuhamya bw'uko yarokotse
Nyirasenge Emeritha barokokanye

Ntabwo bazi iminsi bahamaze icyo azi ni uko bahamaze iminsi myinshi, nyuma baje kumva ko Inkotanyi zageze i Gahini.

Babibwiwe n'uko interahamwe na zo zari zatangiye guhunga na bo bigira inama yo gusanganira Inkotanyi ariko bahitamo kugenda ijoro kugira ngo batagira uwo bahura na we, baje kugerayo Inkotanyi zirabakira zirabakiza.

Kamanda….

Kamanda Sheilla na we warokokeye i Nyawera, Jenoside yabaye afite imyaka 8.

Jenoside yabaye batuye i Kibungo ariko se Kamanda Charles akaba avuka i Nyawera, Jenoside yabaye Sheilla yari i Nyawera yaraje mu biruhuko bya Pasika.

Yahaje ahasanga musaza we muto wari ufite imyaka 4 wari waraje mbere, we yaje no kuhicirwa.

Indege ihanuka tariki ya 6 Mata 1994 ntabyo yamenye ariko yaje gutungurwa n'umunsi ukurikiyeho tariki ya 7 Mata 1994.

Ati "ikintu cyantunguye ni uko inka ziriwe mu rugo, ibintu bidasanzwe nkabona buri umwe arahangayitse nyine ubona ko ari ibintu bidasanzwe."

Uwo munsi ntabwo baraye mu rugo bahagarutse tariki ya 8 Mata, nabwo ntibaharaye.

Tariki ya 9 Mata bahungiye ku muturage witwa Nyirapfikije ari na ho interahamwe zabasanze, zishe umugore wari ku bise zimaze kumukuramo umwana zikanamutwika.

Ati "interahamwe zaraje zinjira mu kazu gato twari turimo, binjira mu karyango kari gakingishije igitenge, harimo umubyeyi ukuriwe, ntibiriwe bakuraho igitenge bagitemyemo kabiri, binjiramo ibyakurikiyeho murabyumva, baramwishe bamukuramo umwana. "

Bafashe abana barabasohora abandi barabica, inzu barazitwika, abana babasigaho bavuga ko batari bubice.

Umwana warimo mukuru witwa Rukwavu, yarabafashe yari akiri kumwe na musaza we, baragenda bagera ahantu hasa n'abahunze barara mu gikoni cya ho.

Bukeye tariki ya 10 Mata, barakomeje baragenda bahura n'umubyeyi wababwiye ngo aze agende abereke aho abajyana.

Yabatwaye ahitwa kwa Petero maze asaba umugore wa Petero kubahisha, gusa ngo hari mu nterahamwe.

Ati "twarahageze maze uwo mugore aduha amata twese, maze badushyira mu cyumba barafunga badutegeka kutavuga, ariko ntabwo twahatinze twahamaze nk'iminota 30, twumva urugi ruguyemo imbere, ubwo yari umuhungu wo muri urwo rugo witwa Bosco, yari intarahamwe ikomeye yari yamenye ko nyina yaduhishe. "

Bahise babakuramo, barafata babamanura batwara kwa Nkware maze bose babarunda mu gikoni, bakuye undi muryango ku nzu maze bawegeka ku gikoni ubundi barabatwika.

Ati 'Begetseho umuryango ku gikoni ubwo barashumika, imyotsi iratwica, hari abana bafite amakanga tugerageza kwipfuka ariko umuriro umaze gufatwa umwotsi urashira. '

'Abana bamwe bananiwe kwihangana bakubise akaryango karagwa, noneho baravuga ngo unanirwa kwihanga asohoke, usohotse bakamutema, usohotse bakamuteka, nabireberaga mu kenge.'

Muri ako kazu ni ho musaza we yapfiriye kuko yaje kumurekura ubwo buri wese yashakaga uko yakwikinga imyotsi.

Ati 'Bya bindi bavuga ngo iyo amagara aterewe hejuru buri umwe asama aye, imyotsi yabaye myinshi musaza wanjye ndamurekura njya gushaka aho nikinga, noneho dusigayemo turi bake kuko benshi bari basohotse, batangira kuyidusenyeraho, bamwe bajyaga batebya ngo badutse runonko, noneho umwe yageze ku gikuta nari ndiho aragihirika noneho nubuye amaso turarebana, ahita asaba icumu ararinkubita mpita nanjye nipfusha.'

Ako kanya yahise yumva bavuga ngo hari abo bavumbuye baragenda, nyuma hagarutse nka 4 baje guhorahoza, benshi barabatema noneho babona ukuntu ibishirira bimugwaho ntanyeganyege bavuga ko yapfuye barigendera.

Yegutse yabonye wa mwana witwa Rukwavu na we bamutemye mu mutwe, aravuga ngo bave aho, amubaza aho musaza we ari, aramumwereka ikintu cyamugwiriye ntabwo yigeze ajya kureba niba akiri muzima, bahise bava aho.

Ati "twageze ku irembo ndamubwira nti sindenga aha, ambaza aho bantemye mwereka mu mbavu sinzi ibyo yabonye, gusa yarambwiye ngo amara yasohotse, yaragiye yambura umwana umwe umwenda mu bapfuye, araza ampambiriza mu rubavu asubizamo n'amara, agenda atema igiti cy'imyumbati arekeraho amashami 2 arakimpa ngo nkigendereho."

Bigiriye inama yo kujya i Mukarange bageze mu nzira barafata maze Rukwavu baramwica we baramubwira ngo genda uzagwe ku bandi, bati 'bene wanyu bose bari mu Kiliziya i Mukarange.'

Inzira yo kurokoka ya Kamanda Sheilla, ni inzira y'umuraba

Kuko Rukwavu wari umuyobozi we yari amaze kwicwa yahise yumva Isi imwikaragiyeho, yahise asubira mu gihuru babakuyemo araryama arasinzira, yahavuye bukeye bwa ho.

Yarazamutse agera ku rugo rumwe ahasanga umusaza yicaye aramubwira ngo "mwancumbikiye", umusaza yinjiye mu nzu azi ko agiye kumuha icumbi, umukobwa we aramufata aramusohora aramubwira ngo genda papa agiye kuzana umuhoro ngo akwice, amugira inama yo kujya kwa Konsiye.

Yakomeje kugenda abaririza kwa Konsiye, aza kuhagera byari tariki ya 12 Mata, ahasanga umwana asaba icumbi, aramubwira ngo nategereze nyina yari yagiye guhinga.

Uwo mugore wa Konsiye yaraje amugirira impuhwe aramwoza, aramwambika amuha ibiryo ariko biramunanira, kuko bose bari interahamwe yamubwiye ko agomba kuryama kare abahungu be bataraza.

Umugabo we yaratashye ashaka kumwica undi aramubwira ngo "uyu ni umumalayika Imana yanyoherereje, numwica nanjye ndagenda. "

Aho yahamaze iminsi 4, noneho ni bwo batangiye kuvuga ngo Inkotanyi ziraje zirabamaze, bahita bahunga ahungana na bo, bageze Kabarondo yaje guhura na Gatete wari umuhungu wa nyina wa bo yiyaka abo bari kumwe ajyana na we n'abo bari kumwe, bageze iwabo Kibungo arahamenya abwira Gatete ngo batahe ariko arabyanga amubwira ko ntabariyo, barakomeje bagera Gatore.

Barakomeje bagera Tanzania mu Nkambi, ariko uko bagendaga mu nzira nabwo barabicaga iyo bamenyaga ko uri Umututsi ari na bwo baje kwica Gatete.

Ngo mu nkambi bakomeje kugenda bashakamo Abatutsi baba barahunganye na bo babihishemo bakabica.

Muri Tanzania mu nkambi bari batuye bakurikije aho bakomoka we kuko abo bari kumwe ari aba Kizuguro yari muri Murambi, aho ni ho yahuriye n'abantu b'i Murambi bene wa bo baramufashe baramutwara ni na ho se yaje kumusanga, avuga atibuka igihe yamaze mu nkambi ariko ko kitarenze amezi 2.

Nyawera yibutse abaziza Jenoside yakorewe Abatutsi bari batuye kuri uyu musozi
Nkeshimana Telesphole na we yarokokeye i Nyawera



Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/bamutwikiye-umugore-ukuriwe-mu-maso-na-we-yaratwitswe-anaterwa-icumu-amara-arasohoka-ariko-ntiyapfa-kamanda-sheilla-warokokeye-i-nyawera-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)