Bari bakumbuwe: nyuma y'imyaka myinshi umuhanzi Pallaso yongeye kubonana n'umuryango we - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi ukomeye cyane wo mu gihugu cya Uganda Pius Mayanja uzwi cyane ku izina rya Pallaso yongeye guhura n'umugore we w'umunyamerika n'abana be babiri nyuma y'imyaka igera kuri 6 yose batabonana.

Umuhanzi Pallaso yavuye muri Leta zunze ubumwe z'Amerika maze yerekeza iwabo mu gihugu cya Uganda asize umugore we Nicole Hayman ndetse n'abana be babiri aribo Dinari Mayanja w'umuhungu ndetse n'umukobwa Maisha Mayanja aje gukora umuziki kugira ngo azabe ubukombe muri uyu mwuga nk'uko abi wabo bose babikoze.

Pius Mayanja avukana n'ibyamamare bitandukanye mu muziki aribyo Jose Chameleon ufite izina rihambaye mu muziki w'Afurika ndetse na Weasel mwamamaye cyane mu itsinda rya ' Good life' na nyakwigendera AK-47.

Pallaso yakiriye umugore we n'abana ku kibuga gikuru cy'indege cya Intembe muri Uganda maze abajyana kubereka umuryango we akaba ari bintu byashimije mukuru we Jose Chameleon ndetse n'ababyeyi be.



Source : https://yegob.rw/nyuma-yimyaka-myinshi-umuhanzi-pallaso-yongeye-kubonana-numuryango-we/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)