Batangiye kuyiha amahirwe: Arsenal ishobora gukora ibyo benshi batiteze ku mukino ifitanye n'ikipe ya Manchester City - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Arsenal yakoze byinshi abantu batari bayitezeho mbere y'uko Shampiyona y'igihugu cy'Ubwongereza itangira ubu yatangiye guhabwa amahirwe na bamwe mu bantu binzobere mu mupira w'amaguru ku Isi.

Arsenal iyoboye urutonde rwagateganyo rwa shampiyona y'igihugu cy'Ubwongereza Premier League kuva iyi shampiyona yatangira ndetse yabaye n'iciro ry'imigani bamwe bati n'inzovu iri mu giti bibaza uko izamanuka gusa ikomeza kugenda ibacecekesha gusa mur'iyi minsi ishize ntago iheruka kwitara neza kuko yanganyije imikino itatu yose yikurikinya.

Ku munsi w'ejo nibwo ikipe ya Arsenal igomba kwesurana n'ikipe ya Manchester City iyi kurikira ku rutonde rwagatenyo rwa shampiyona aho irushwa amanota 5 na Arsenal kuri Etihad Stadium gusa Manchester City ifite imikino ibiri yibirarane itarakina bivuze ko iramutse iyitsinze yahita ifata umwanya wa mbere kuko yaba irusha Arsenal inota rimwe.

Rutahizamu w'ibihe byose wa Manchester United ndetse n'ikipe y'igihugu y'Ubwongereza Wayne Rooney yagiriye inama ikipe ya Arsenal yayifasha gutsinda ikipe ya Man City.

Wayne Rooney yagiriye inama abakinnyi ba Arsenal ko bakwiye kwata ikipe ya Manchester City cyane kurusha gutekereza kugarira cyangwa gufata rutahizamu wayo Erling Braut Haaland kuko ngo baramutse bugariye ntago byaborohera ahubwo ngo ibyiza n'uko bagomba kuyataka kugira bashake ibitego.

Umunyamakuru w'imikino witwa Nepo Dushime ukorera TV 1 we yavuze ko abona ikipe ya Arsenal ifite amahirwe yo gutsinda ikipe ya Man City kukigero cya 55% kuri uyu mukino.

 



Source : https://yegob.rw/batangiye-kuyigirira-icyizere-arsenal-ishobora-gukora-ibyo-benshi-batiteze-ku-mukino-ifitanye-nikipe-ya-manchester-city/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)