Batawe muri yombi bazira gukubita no gukomeretsa ukekwaho ubujura - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ahagana saa tatu z'igitondo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Mata 2023 nibwo umugore n'umusore batawe muri yombi, nyuma y'uko hari umusore ukekwaho ubujura wari umaze gukubitwa no gukomeretswa bikomeye ashinjwa ubujura.

Abaturage bavuga ko uyu musore yinjiye mu rugo uyu musore n'uwo mugore batuyemo maze abiba telefone n'ibindi bikoresho byo mu nzu, ariruka.

Bavuga ko nyuma yagarutse ashaka kubiba televiziyo kuko yari yasize ayicomoye, baramufata ariko arabacika.

Bakomeza bavuga ko nyuma yo guca mu rihumye aba bantu yari amaze kwiba bakomeje kumukurikirana aza gufatirwa mu kandi gace n'abandi baturage batangira kumukubita mu buryo bukomeye, ku buryo byabaye ngombwa ko hitabazwa imodoka y'umurenge wa Nyakabanda imujyana ku Kigo Nderabuzima cya Kabusunzu kugira ngo ahabwe ubuvuzi bw'ibanze.

Umugore n'umusore batawe muri yombi, babwiye IGIHE ko barengana kuko atari bo bakubise uwo ukekwaho ubujura ahubwo yakubiswe n'abandi baturage babatabaye, ubwo bahuruzaga ngo babafashe kumufata.

Umwe yagize ati "Yadusanze mu nzu acomora telefone na televiziyo ashaka kuyiba abantu bavuza induru nibwo abaturage badutabaye baramufata batangira kumukubita kubera ko muri aka gace bafite ikibazo cy'abajura, nibwo polisi ije iba ari twe ifata ngo twamukubise kandi kugeza aya magingo na telefone ntiturayibona."

Mugenzi we yavuzeko atiyumvisha uburyo umujura yinjira mu nzu y'umuntu akamwiba, hanyuma uwibwe akaba ari we ufungwa. Yaboneyeho gusaba inzego ziishinzwe kubakorera ubuvugizi bagafungurwa kuko atari bo bakubise uyu musore ukekwaho ubujura.

Umunyamakuru yavuye ku Kigo Nderabuzima cya Kabusunzu aho uyu musore yahise ajyanwa akirimo serumu, hategerejwe imbangukiragutabara kugira ngo imujyane mu Bitaro bya Kaminuza bya CHUK bitewe n'uko yari arembye cyane.

Bamwe mu bayobozi b'inzego z'ibanze zo muri aka gace banze ko amazina yabo atangazwa, bavuze ko bugarijwe n'abajura, ariko aba baturage batari kwihanira, ndetse ko ari cyo bazira.

Abaturage bo mu bice bitandukanye cyane cyane by'Umujyi wa Kigali bamaze iminsi bagaragaza ko bugarijwe n'abajura bikaba byaratumye Polisi y'u Rwanda ihagurukira iki kibazo.

Batawe muri yombi n'inzego z'umutekano zo mu Murenge wa Nyakabanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyakabanda-batawe-muri-yombi-bazira-gukubita-no-gukomeretsa-ukekwaho-ubujura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)