Muri iyi myaka 29 ishize, inyangabirama ntako zitagize ngo zihindanye isura y'uRwanda muri rusange, n'iya Perezida Kagame by'umwihariko. Nyamara ibitutsi byabo ahubwo byabaye nk'ibisingizo, kuko byateye Abanyarwanda kurushaho gukomera, gukora no gutera imbere. Nta kintu kigoye nko gushyuha umutwe uhimbira umwere ibirego n'ibitutsi, uzi neza ko ibyiza bye bizagutamaza.
Uko ni ko bimereye Anjan Sundaraman , Umuhinde wigize Umwongereza ku ngufu, akaba ashakira amaramuko mu gusebya Perezida Kagame, atitaye ku kuba imyaka amaze muri uwo mwanda nta kindi yasaruyemo uretse umunuko. Anjan Sundaram, menya ko inyandiko zawe zinukira abazisoma, nk'uko nawe ubwawe uteye ishozi kubera umwanda mu mutwe no ku mubiri.
Urinda wivanga mu bibazo by'uRwanda, ibyabaye urudaca mu ntara ya Kasmir iwanyu, warabirangije? Nk'uko bisanzwe iyo turi mu bihe nk'ibi byo kunamira abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, abadukina ku mubyimba bazura umugara. Nguko uko tariki 11 Mata 2023, uyu 'Rutumivu' Anjan Sundaram yasohoye inyandiko mu kinyamakuru 'The New York Times', ashinja Perezida Kagame kuba'umunyagitugu ucuditse n'ibihugu byo mu burengerazuba bw'isi'.
Iyi nyandiko ya Sundaram irimo ubuswa no kwivuguruza biteye isoni. Wasobanura ute ukuntu umunyagitugu aba inshuti magara y'ibihugu by'Amarika n'Uburayi, kandi ngo ari byo ntangarugero muri demokarasi? Keretse niba ibyo bihugu nabyo bitegekeshwa igitungu, cyangwa se Satan ikaba ari inshuti y'Imana!
Anjan Sundaram aratanga ingero zigaragaza umubano mwiza hagati y'uRwanda n'ibihugu bikomeye ndetse n'imiryango mpuzamahanga ifite imbaraga ku isi. Izo ngero nizo rwose, uretse ko izo atazi ari zo nyinshi cyane. Arashaka gusobanura se ko uwo mubano ari igihembo cyahawe Perezida Kagame kubera 'igitugu'? Cyangwa ahubwo ibyo bihugu n'imiryango avuga, byashimye imikorere ya Perezida Kagame, maze bimushakaho ubucuti?
Anjan Sundaram agoreka amateka y'uRwanda agambiriye gusa kuyobya abatayazi neza. Urugero ni nk'aho avuga ko Perezida Kagame yagize uruhare muri Jenosideyakorewe Abatutsi, yirengagije ko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n'ubutegetsi Perezida Kagame ubwe yarwanyije, ndetse iyo Jenoside ikaba yarahagaritswe n'ingabo za RPA yari abereye Umugaba Mukuru. ' Les faits sont têtus'.
Ukuri ntaho waguhungira, Bwana Sundaram.Inyandiko ya Anjan Sundaram yasamiwe hejuru n'ibigarasha n'abajenosideri, kimwe n'ababakomokaho. Urugero ni umuhungu wa Yuvenali Habyarimana, Jean Luc Habyarimana, wishyize ku Karubanda, ubwo yashyanukaga agasubiramo amateshwa ya Anjan Sundaram.Isi yose yagabye ibitero kuri Jean Luc Habyarimana, imwibutsa amarorerwa ise na nyina Kanziga bakoze.
Nk'aho yashimangiraga ko ngo Perezida Kagame yahinduye Itegekonshinga ngo agume ku butegetsi, abatari bake bamwibukije ko kuvugurura Itegekoshinga byavuye mu bushake bw'abaturage, bitandukanye n'ibyo ise Habyarimana yakoze mu mwaka w'1973, ubwo yafataga ubutegetsi amennye amaraso y'abo yasimbuye.
Bamubajije niba kwica Perezida Kayibanda n'abandi bategetsi biganjemo abakomokaga muri Gitarama, ari byo yita demokarasi yaranze ubutegetsi bwa se.Jean-Luc Habyarimana ati mu Rwanda nta bwisanzure muri politiki no mu itangazamakuru. Aha nahoabantu batabarika bamukurugutuye, bamubwira ko RTLM, Kangura, n'iindi bitangazamakuru bibiba amacakubiri , byashinzwe na se Habyarimana, nyina Agatha Kanziga ndetse na ba nyirarume, Zigiranyirazo na Sagatwa, bitagifite umwana mu Rwanda rwa none.
Kuba umwuzukuru wa Ntibazirikana(ise wa Yuvenali Habyarimana) biranze biramukurikiranye. Ese koko birakwiye ko mwene Habyarimana Yuvenali yishinga Umuhinde Anjan Sundaram, nawe akemeza ko Perezida Kagame 'ahejeje Abanyarwanda ishyanga', yirengagije ko Habyarimana we ahubwo yanavugaga ko nta mpunzi y'Umunyarwanda igomba gutahuka, kuko 'uRwanda ari ruko cyane, rumeze nk'ikirahure cyuzuye amazi'!
Tugarutse kuri Anjan Sundaram, uyu mugome afitiye uRwanda urwango rwihariye. Yabaye mu Rwanda ari umwinjira w'umugore Nathalie Blaquière wakoreraga Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'itangazamakuru 'Internews'.
Nguko uko abakozi ba Internews bamwitaga'Mario', bashaka kuvuga imburamumaro, ingirwamugabo y'imyaka 23, yinjiye umukecuru w'imyaka 53.
Anjan Sundaram yaje kwihindura umunyamakuru, atangira kohereza mu mahanga ibinyoma bisebya uRwanda, kugirango yigarurire imitima y'ibigarasha n'abajenosideri, maze areke gukomeza gutamikwa n'umugore.
Bidatinze, ihabara rya Anjan Sundaram ryaje kwirukanwa ku kazi kubera kwirirwa mu busambanyi aho gukora, umunsi ryabonetse rikaza rije gusebya uRwanda. Ryaje guhungira muri PNUD ribifashijwemo n'abandi banye Canada benewabo, ariko abakozi babanye muri Internews batanga amakuru ko adashobotse, naho arahirukanwa.Nathalie Blaquière na Anjan we baje kuva mu Rwanda, ariko biba imodoka 2 za Internews zaje kugurishirizwa muri Tanzaniya.
N'uyu munsi 'Internews' byarayigoye kongera kwemererwa gukorera mu Rwanda, kubera ko isura yayo yangijwe na Anjan n'ishoreke ye, nyamara mu mwimerere wa Internews, ryari ishyirahamwe rifitiye akamaro kanini Abanyarwanda.Ubwo inama ya CHOGM yari igiye kubera mu Rwanda, Anjan Sundaram ari mu bangiwe kuza gutara amakuru, kuko byari bizwi ko agenzwa no kwangiza.
Ngiyo rero inkomoko y'umujinya Anjan Sundaram afitiye uRwanda n'Ubuyobozi bwarwo, unatuma yinyuramo, agasohora inyandiko zerekana imitekerereze ye iciriritse.
Byarya menshi, ariko ayo gusebya Perezida Kagame ni indyankurye, kuko bigoye guhora utuka inka ngo'dore igicebe cyayo'!
The post Bayarya yabagoye, kuko guhora uhimbira Perezida Kagame ibirego ari umuzigo ubavuna cyane. appeared first on RUSHYASHYA.