Bayoboka cyangwa nkagambanirwa nkajya Mageragere, nkahunga igihugu cyangwa nkajya i Rusororo – KNC ku kuyobora FERWAFA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] avuga ko aramutse abaye umuyobozi wa FERWAFA ibintu ari bibiri kumuyoboka cyangwa akaba yagambanirwa ariko ntiyakora ibinyuranye n'amategeko.

Ku wa Gatatu w'iki cyumweru nibwo perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier yeguye ku mwanya we nyuma yakurikiwe n'abandi barimo umunyamabanga, Muhire Henry, DAF ari we Iraguha David, Uwanyirigira Delphine wari ushinzwe amategeko.

Mu kiganiro Rirarashe cyo kuri uyu wa Gatanu kinyura kuri Radio1, KNC na Mutabaruka Angeli bagarutse kuri ibi bibazo bimaze iminsi muri FERWAFA, maze Mutabaruka abaza KNC ati 'ariko ubundi wayoboye FERWAFA'.

KNC yahise avuga ko bitashoboka ariko aramutse agiyeyo ibintu byaba ari bibiri ko abantu bamuyoboka cyangwa akaba yagambanirwa ndetse bikamugiraho ingaruka ariko arahira ko atazigera akora ibinyuranye n'amategeko.

Ati 'Reka rero nkubwire, uko nteye urabizi, hashya, abantu bayoboka bagakora ibikwiye cyangwa nagambanirwa nkajya Mageragere cyangwa nkahunga igihugu cyangwa nkajya i Rusororo, uwo ni wo mucyo. Ibintu ni biriri; ni ukuyoboka ibintu bigakorwa uko bigomba gukorwa cyangwa se nkavuga nti ndapfuye.'

Uyu muyobozi w'ikipe ya Gasogi United, yavuze ko ageze muri iriya nzu yajya agendera ku mategeko bigaca aho byagaciye ntabyo kumubwira ngo runaka yaje amutegeka ibyo gukora.

Ati 'reka rero mbabwire, hari ibintu 2 birakunda cyangwa biraguhitana, ibyo bindi byo kuvuga banabyumve, ngo kanaka yaje ngo gutya na gutya, oya, ni ukuvuga ikintu kitwa amategeko, ntyabyo kuza guhengerekereza amategeko, murumva.'

'Icya mbere naba mfite abanyamategeko 2, ikitwa ubunyamabanga ni ukubanza kubudoda tudashingiye kuri kana kacu, ibyo ntibibaho, ni ukubanza kuzana umunyamabanga ushoboye. Icya kabiri gutuma shampiyona yigenga ibyo tumaze iminsi twigaraguramo byo gushaka indonke bikajya ku ruhande.'

KNC yavuze ko iyo ubaye umuyobozi wirinda amarangamutima kuko iyo uri umuyobozi uba wambaye ubutabera ari n'aho yavuze ko ibibazo by'Intare FC na Rayon Sports ari cyo cyatumye bikururuka cyane.

Nyuma y'uko perezida wa FERWAFA yeguye biteganyijwe ko visi perezida Marcel Matiku ari we ugomba kuyobora iri shyirahamwe kugeza habaye inteko rusange izatorerwamo perezida mushya.

KNC yavuze ko aramutse ayoboye FERWAFA ari ugukurikiza amategeko nta kindi yakora



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bayoboka-cyangwa-nkagambanirwa-nkajya-mageragere-nkahunga-igihugu-cyangwa-nkajya-i-rusororo-knc-ku-kuyobora-ferwafa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)