Myugariro wa Man City,Benjamin Mendy afite umwana yabyaye mu ibanda n'umukobwa bahuriye mu biruhuko yari yagiyemo ku nyanja ya Mediterrane.
Muri iyi minsi nibwo byamenyekanye ko uyu musore umaze igihe kinini atagaragara muri Premier League yishyura mu ibanga umugore witwa Yolanda Agueraamapawundi agera kuri 350 yo kumufasha kurera umukobwa wabo gua uyu ngo arifuza ko uyu mukinnyi ayakuba kane.
Umwana waba bombi ubu afite imyaka,kandi yaturutse ku mubano w'uyu Yolanda w'imyaka 41,wakoraga muri Banki ubwo yahuraga na Mendy bagasohokana muri Hoteli i Barcelona hanyuma bakaza kujya no mu kirori cyo mu rugo rw'inshuti y'uyu mukinnyi.
Mendy w'imyaka 28, ntiyigeze yihakana uyu mwana.
Uyu mukinnyi uhembwa ibihumbi 90,000 by'amapawundi ku cyumweru muri Manchester City biravugwa ko azarangiza amasezerao ye muri Kamena.
Uyu mukinnyi yahagaritswe muri Man City muri Nzeri 2021, bituma kugeza ubu atagihembwa kubera ibyaha byo gufata ku ngufu ashinjwa.
Uyu mugore uba mu kazu gato mu mujyi wa Badalona wabyaranye na Mendy yabwiye The Suna ati "Imyaka itatu ishize ndera njyenyine yari igoye.
Nabyukaga amasaha abiri mu ijoro nkamwonsa nkanita kuri nyogokuru ku manywa mbere y'uko ajya mu kigo cy'abageze mu izabukuru.
Kuva umukobwa wanjye yatangira kwiga mu ncuke uyu mwaka,nabonye umwanya wo gushaka akazi ariko ngomba kwita ku mirimo ishobora kumfasha kubahiriza ingengabihe ye.
Amafaranga Ben aduha azadufasha ariko mpangayikishijwe nuko tuzahura nkamenya ko umwana wacu atazabura ibyo akenye.
Uyu mugore yavuze ko yabuze Mendy ubu ariko ari gukoresha amafaranga yizigamiye mu yo yamuhaye mu minsi ishize.
Yakomeje avuga ko yifuza ko Benjamin Mendy yababa hafi umukobwa wabo akazamubona ari gukura.
Uyu mugore yavuze ko uyu mwana yabonye se inshuro imwe gusa ubwo bajyaga kumusura i Manchester.
Uyu mukobwa ngo nawe akunda umupira w'amaguru ndetse akinisha ukuguru ku ibumoso nka se gusa uyu mugore yavuze ko nabona ubushobozi azamujyana mu ishuri ryigisha siporo n'umuziki kuko abikunda.
Avuga ku guhura kwabo,Yolanda yavuze ko we na Mendy bahuriye bwa mbere ahitwa W Hotel i Barcelonamuri Nyakanga 2019.
Uyu ngo yari yagiye kunywa inzoga ari kumwe n'inshuti ze hanyuma baganira na Mendy nawe wari kumwe n'inshuti ze.
Uyu mugore yavuze ko bombi babyinanye umuziki birangiye bajya kwicara barasomana.
Uyu yavuze ko inshuti ye yamubwiye ko Mendy ari umukinnyi kuko ngo we ntabwo yari asanzwe amuzi.
Mendy ngo yamujyanye mu nzu bari bakodesheje hafi ndetse ngo yari yasigayemo umwe mu nshuti z'uyu mukinnyi ngo abatekere.
Uyu mukinnyi ngo yafashe uyu mukobwa mbere yo kurya amwinjiza mu cyumba batera akabariro.
Uyu mugore ngo yamenye ko atwite nyuma y'ibyumweru bitanu hanyuma aza kubagwa abyara umwana kuwa 22 Mata 2023.
Uyu mugore ngo yabwiye Mendy ko atwite ariko ntabwo yamwandikishijeho umwana ubwo yavukaga nubwo uyu mukinnyi ngo atigeze amwihakana.
Kuva ubwo ngo bagiye baganira ku kurera umwana wabo.
Mendy yajyanwe mu rukiko rwa Chester mu mwaka ushize ashinjwa ibyaha birindwi byo gusambanya ku ngufu abagore bane no gushaka gufata ku ngufu uwa gatanu.
Mendy yagizwe umwere ku byaha bitandatu ariko azasubira mu rukiko muri Kamena ku cyaha kimwe cyo gufata ku ngufu cyasigaye no kugerageza gufata ku ngufu yahakanaye.
Mendy yahawe uburenganzira bwo gusura umukobwa we.
Uyu mugore avuga ko atwite yumvaga yakuramo inda ya Mendy ariko ngo ubu yishimiye kuba umubyeyi ndetse nta byishimo yagira birenze kuba yarabyaye uyu mwana.