Bidasubirwaho u Rwanda rwemeje ubufatanye na Angola mu guhererekanya abanyabyaha - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byemejwe nyuma y'ishyirwaho ry'itegeko nº 002/2023 ryo ku wa 21/02/2023 ryemeza burundu ayo masezerano y'ubufatanye mu by'amategeko mu rwego mpanabyaha hagati y'ibihugu byombi yashyiriweho umukono i Kigali muri Mata 2022.

Muri aya masezerano y'ubufatanye yemerera ibihugu byombi gufatanya mu gukumira ibyaha, gukora iperereza, gukurikirana ndetse no mu gushinja ibyaha mu manza zitandukanye.

Mu byo ibihugu byombi bigomba gufatanyamo harimo, gutanga imvugo cyangwa imenyekanisha ry'abantu, guhana amakuru akubiye mu nyandiko no kuyatanga, gutanga inyandiko n'ibikoresho byerekana ibimenyetso, harimo imiyoborere, amabanki, imari n'ubucuruzi rusange.

Hari kandi kumenyakanisha aho abantu bashakishwa n'ubutabera baherereye muri ibyo bihugu, kohererezanya abantu bafunzwe bakaba batanga ubuhamya cyangwa ibimenyetso mu nkiko no gushyira mu bikorwa ibyemezo byo gufata, gushakisha no kubata muri yombi.

Ni itegeko kandi rigaragaza ko inzego bireba ari zo Minisiteri y'Ubutabera mu Rwanda ndetse n'Intumwa Nkuru ya Leta muri Angola bashobora kuvugana byihuse bitarinze guca mu nzira za dipolomasi.

Nubwo ayo masezerano ahari, impande zombi zemeza ko rumwe rushobora kwanga ubusabe rwahawe bitewe n'impamvu zitandukanye zirimo kuba ibisabwa bigize icyaha mu bijyanye n'amategeko ya gisirikare, icyifuzo gishobora kubangamira ubusugire n'umutegano by'igihugu, kuba umuntu ukenewe yaramaze kugirwa umwere cyangwa guhabwa igihano muri Leta asabwamo kandi ari ku bintu agiye gukurikiranwaho.

Aya masezerano kandi agaragaza ko uruhande rusaba rubikora binyuze mu nyandiko kandi urwego bireba rukabikora bitarenze iminsi 15 mu gihe urusabwa narwo rugomba kwihutira gusubiza ku busabe rwahawe.

Ingingo ya karindwi yerekana ko ibyangombwa n'ibimenyetso biba byatanzwe n'impande zombi bigomba gufatwa nk'ibimenyetso mu nkiko bidasabye kunyuzwa mu zindi nzira.

Ikindi cyumvikanyweho ni uko Leta isabwa ariyo igomba kwishyura ikiguzi mu ishyirwa mu bikorwa by'icyifuzo cy'iyindi mu gihe ibikorwa byose byabereye ku butaka bwayo.

Ikiguzi kirimo amafaranga y'ingendo z'abahanga bagiye muri icyo gihugu mu gihe cy'iperereza cyangwa cy'ishyirwa mu bikorwa by'ubwo busabe, kuvana abantu mu gihugu kimwe bajya mu kindi cyo kizajya kishyurwa n'igihugu cyasabye.

Aya ni amasezerano akubiyemo ingingo 26 impande zombi zamaze kumvikanaho aho ku ruhande rw'u Rwanda yashyizweho umukono na Minisitiri w'Ubutabera Dr Ugirashebuja Emmanuel na mugenzi we wa Angola Francisc Manuel Monteiro de Queiroz.

Imibanire y'ibihugu byombi ikomeje kugenda ifata indi ntera mu ngeri zitandukanye z'imikoranire cyane ko muri 2020 byasinyanye amasezerano y'ubufatanye mu rwego rw'ubwikorezi bwo mu kirere, umutekano, ikoranabuhanga n'ishoramari.

Mu 2022 nabwo ibi bihugu byasinyanye amasezerano atandukanye agera kuri 13 arimo gukuraho gahunda yo gusoresha kabiri, guhererekanya abakekwaho ibyaha, ubufatanye mu gutanga ubufasha mu by'amategeko no guhererekanya abanyabyaha.

Hari kandi amasezerano y'imikoranire mu by'ubutwererane no guteza imbere urwego rw'ubuhinzi n'ubworozi, guteza imbere imiyoborere mu nzego z'ibanze, uburezi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'amahugurwa y'abakozi ba leta.

U Rwanda na Angola bihuriye mu muryango w'ibihugu byo mu Karere k'ibiyaga bigari ICGLR, uhuriweho n'ibihugu bigera kuri 12 ari byo Angola, Burundi, Centre Afrique, Congo, Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Uganda, Rwanda, Sudan y'Epfo, Sudan, Tanzania and Zambia.

Iki gihugu gituwe na miliyoni 32,9 kikaba ku mwanya wa munani mu bifite ubukungu bwihagazeho muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara kibikomoye ahanini ku bucukuzi bwa peteroli dore ko kiza ku mwanya wa kabiri muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara mu gucukura peteroli nyinshi.

Muri Angola habarizwa gaz n'amabuye y'agaciro y'ubwoko burenga 25 harimo zahabu, umuringa, diamant, Nickel, platinum, chromite, manganese, gasegereti, wolfram, quartz n'ayandi.

Muri 2022 nibwo u Rwanda na Angola byasinyanye amasezerano atandukanye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bidasubirwaho-u-rwanda-rwemeje-ubufatanye-na-angola-mu-guhererekanya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)