Bigogwe: Uwarokotse Jenoside yaranduriwe imyaka no ku nzu ye hashyirwa indabo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mukadisi ni umuturage wo mu Mudugudu wa Nyagafumbero, Akagari ka Rega mu Murenge wa Bigogwe w'Akarere ka Nyabihu. Ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, utuye muri aka gace.

Ku wa Kane, tariki ya 13 Mata 2023, ni bwo muri aka gace habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abitabiriye uyu muhango basangijwe ubuhamya na Mukadisi wavuze inzira y'umusaraba yanyuzemo agaruka ku buryo yavuye mu rusengero rwo muri aka gace biciyemo abantu.

Uyu mubyeyi wari ukiri muto mu gihe cya Jenoside yahuye n'Interahamwe ishaka kumwica gusa agirirwa impuhwe n'uwari umusirikare wo mu ngabo za kera arayimukiza ndetse aza kumuhungana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amarayo imyaka mike mbere yo gutaha mu Rwanda.

Mukadisi yabwiye IGIHE ko yari aryamye mu rukerera yumva ibintu bisakuza agiye kureba asanga ni abamwangirije idirishya ry'umuryango w'inzu, banaranduye imyaka.

Ati 'Ejo twagiye kwibuka ntanga ubuhamya ariko nta muntu navuze kuko nta bo nari nzi. Nari ndyamye numva ikintu kirakubise mbyutse nsanga ni ikirahure cyamenetse baranduye imyaka mike, hari n'ururabo ruri mu rugo baranduye bashyira ku cyumba ndyamaho. Natabaje gusa baraza baramubura.'

Yakomeje avuga ko nta kibazo asanzwe agirana n'abaturanyi kandi ko akomeye ibi bikorwa bitigeze bimuhungabanya.

Ati 'Nta kibazo ngirana n'abantu kuko sinigeze mvuga umuntu kuko nari umwana nta bo nzi ndetse no muri Gacaca nta bo navuze. Ndakomeye nta kibazo ubuyobozi bwageze hano natabawe.'

Ku ruhande rw'Umuyobozi w'Umugudu wa Nyagafumbero, Cyuma Sebunyana, yemeje ko iki gikorwa cyabaye anavuga ko nta kibazo uyu muturage afitanye n'abaturanyi be.

Ati 'Yadutabaje mu rukerera tuhageze dusanga umugizi wa nabi yirutse ntitwamenya irengero rye. Twasanze yaranduye ibirayi n'ibishyimbo, amena n'idirishya ashyiramo indabo. Asanzwe abanye neza n'abaturanyi nta kibazo yari afite mu mibanire.'

Iki gikorwa cyakorewe uwarokotse Jenoside muri Bigogwe, cyabaye mu gihe u Rwanda ruri mu minsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muturage yavuze ko nta kibazo asanzwe agirana n'abaturanyi be ku buryo byari kuba intandaro yo kumurandurira imyaka
Umuturage wo mu Bigogwe warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yaranduriwe ibishyimbo n'ibirayi mu murima
Indabo zashyizwe ku idirishya ry'icyumba Mukadisi araramo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bigogwe-uwarokotse-jenoside-yaranduriwe-imyaka-no-ku-nzu-ye-hashyirwa-indabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)