Bigomba kumukoraho: Umugabo w'umwarimu akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana 10 b'abahungu - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo wo mu karere ka Bugesera wari umwarimu yatawe muri yombi n'urwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB acyekwaho ibyaha byo gusambanya abana 10 bose b'abahungu.

Uyu mwarimu arashinjwa gusambanya abana 10 b'abahungu bari hagati y'imyaka 14 na 18 y'amavuko mu bihe bitandukanye akaba yaratawe muri yombi n'urwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB tariki 24 Mata 2023 ubu afungiye ku cyicaro cya RIB ya Nyamara hakaba hari gutunganywa dosiye yuzuye neza ngo ijyanwe mu bushinjacyaha.

Mu iperereza rya kozwe na RIB rigaragaza ko uyu mugabo yakoreraga abana 10 yigishaga ibikorwa bigamije gushimisha umubiri nk'uko umuvugizi wa RIB Dr. Murangira Thierry  yabitangarije itangazamakuru.



Source : https://yegob.rw/umwarimu-akurikiranyweho-gusambanya-abana-babahungu-bagera-10/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)