Umuzamu w'ikipe y'igihugu Amavubi, Kwizera Olivier Olivier ntabwo yahiriwe muri Saudi Arabia kuko ikipe ye ya Al-Kawkab yananiwe kuzamuka mu cyiciro cya kabiri.
Shampiyona y'icyiciro cya 3 muri Saudi Arabia yasojwe kuwa 7 Mata 2023 aho Al-Kawkab ya Kwizera Olivier yasoje iri ku mwanya wa Kane.
Ubundi iki cyiciro gikinwa n'amakipe 32 agabanyijemo amatsinda 2 aho buri tsinda riba rigizwe n'amakipe 16.
Amakipe 3 niyo azamuka mu cyiciro cya mbere. Ikipe ya mbere muri buri tsinda ihita izamuka maze iya kabiri mu itsinda rya mbere igahura n'iya kabiri mu itsinda rya 2 bagakina imikino ibiri itsinze ikazamuka mu cyiciro cya kabiri.
Source : https://yegob.rw/bikomeje-kwanga-kwizera-olivier-ntiyahiriwe-nurugendo-yagiyemo-rwakazi/