Bimwe mu bimenyetso birakomeza gushimangira ko kugereka urupfu rwa Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi ari ukuyobya uburari. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu bihe nk'ibi turimo byo kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi, ihanurwa ry'indege yari itwaye Perezida Yuvenali Habyarimana rigarukwaho cyane. Abajenosideri n'ibigarasha barahaguruka, bakongera gukwiza ibiyoma bananiwe kubonera ibimenyetso, bashinja urwo rupfu FPR-Inkotanyi. Ni ikinyoma cyabapfubanye, nibashake ukundi basobanura ubusazi bwabateye gutsemba imbaga y'Abanyarwanda.

Tutiriwe tujya ku myanzuro y'impuguke ziyobowe n'umucamanza w'Umufaransa Marc Trévédic, yagaragaje neza ko indege ya Yuvenali Habyarimana yahanuwe n'ibyegera bye, hari n'ibindi bimenyetso bikomeje gutangwa n'abamubaga hafi, barimo n'abo bajyanye mu nama ya Dar Es Salaam, ari naho yahanuwe aturuka. Ibi bimenyetso byerekana nta gushidikanya ko kugereka urupfu rwa 'Kinani 'kuri FPR-Inkotanyi, ari ugutayanjwa. Ntibisaba ubuhanga buhambaye ngo ubone neza ko AKAZU kikoze mu nda, kabifashijwemo n'abanyamahanga nabo bagenda batahurwa.

1. Mbere y'uko Yuvenali Habyarimana ajya i Dar Es Salaam, urupfu rwe rwaravugwaga. Birazwi ko radio RTLM n'ikinyamakuru Kangura byakoreraga mu kwaha kw'ingoma ya Habyarimana, byavugaga buri gihe umugambi w''AKAZU', kandi bikarangira ushyizwe mu bikorwa. Ni nako byagenze, ubwo ibyo bitangazamakuru byavugiraga ku mugaragaro ko Perezida Habyarimana azicwa bitarenze Mata 1994. Bwarakeye biraba. Aha se wavuga ko FPR-Inkotanyi ariyo yabwiye RTLM na Ngeze wa Kangura ko izica Habyarimana? Kuko se abo bamotsi batashije FPR uwo mugambi, ahubwo bagakomeza kubivuga mu marenga ngo'hagiye kuba akantu'?

2. Inama ya Dar Es Salaam yari yatumiwemo Abakuru b'Ibihugu byose byo muri aka karere, dore ko yagombaga kwibanda ku bibazo byo mu Burundi, ahari imvururu n'ubwicanyi bwakurikiye igandagurwa rya Perezida Merchior Ndadaye. Perezida Mobutu Sese Seko wa Zayire y'icyo gihe, nawe yari yatumiwe, ariko yanga kuyijyamo, ndetse amakuru atangwa n' abari inkoramutima za Yuvenali Habyarimana, akavuga ko Mobutu yabubijie'murumuna we' Habyarimana kujya i Dar Es Salaam, akamunanira. Biragaragara ko Mobutu yari azi neza ko Habyarimana yicwa ava muri iyo nama, amakuru nawe yari yakuye mu byegera bya Habyarimana, byahishuye ko azira gushaka gushyira mu bikorwa amasezerano y'amahoro ya Arusha.

Amatwi arimo urupfu ntiyumva!

3. Perezida Habyarimana ageze ku kibuga cy'indege i Kanombe, ngo yatunguwe n'uko Umugaba Mukuru w'ingabo, Gen Déogratias Nsabimana ari mu bo bagomba kujyana i Dar Es Salaam. Icya mbere, ntibyumvikana uburyo umugaba w'ingabo asohoka mu gihugu Perezida atabizi. Icya kabiri, nta handi byabaye ko Perezida wa Repubulika ajyana mu ndege imwe n'umugaba mukuru w'ingabo. Uwari wohereje Gen Nsabimana mu butumwa, ni Enock Ruhigira wategekaga ibiro bya Perezida, nawe agasobanura ko yari yabitegetswe na Bagosona Théoneste. Imyanzuro y'impuguke hafi ya yose ihuriza kuri uyu Col Bagosora, ko yari inyuma y'iyicwa rya Habyarimana, akaba n'umucurabwenge wa Jenoside yakorewe abatutsi.

4. Inama ya Dar Es Salaam yatinze gutangira ku mpamvu zitigeze zisobanurwa, dore ko aho gutangira saa ine(10h00) nk'uko byari biteganyijwe, yatangiye hafi saa saba(13h00), nabwo ari uko Habyarimana ubwe ashyize igitutu ku bateguye inama, abaza impamvu idatangira.Aho itangiriye nabwo, ngo hagiye hazamo kidobya, nko kwica nkana ibyuma bisemura, impaka z'urudaca ku bibazo bidafite agaciro kanini, kugeza ubwo Habyarimana yarambiwe, akajya asohoka ntacyo agiye gukora hanze. Aya yose ni amakuru atangwa n'abo bari kumwe mu nama, bakemeza ko abateguye inama bayitindije ku bushake, dore ko ngo haje no kongerwamo gahunda yo kugaburira abayitabiriye, kandi itari iteganyijwe. Ibi byose bisobanuye ko abari inyuma y'urupfu rwa Habyarimana bakoze ibishoboka byose ngo atahe mu ijoro, umugambi wo guhanura indege ye worohe.

5. Ubwo Habyarimana yari ageze ku kibuga cy'indege cya Dar Es Salaam yitegura gutaha mu Rwanda, yakubiswe n'inkuba ubwo yasangaga abapilote b'Abafaransa batwaraga indege ye, batarayishyushya, ngo banayegereze aho Perezida agomba kuyuririra, nk'uko bisanzwe bigenda. Habyarimana yarategereje, bifata umwanya ngo indege yake, ari nako amasaha yarushagaho gusatira ijoro. Kera kabaye abapilote babwiye'Kinani' ko ashobora kurira indege, ariko bamugira inama yo kunyura i Goma muri Zayire y'icyo gihe, akinjira mu Rwanda mu modoka, anyuze ku Gisenyi. Byari byoroshye kuko umutekano i Goma no ku Gisenyi wari urinzwe, cyane ko ntacyo yari kwikanga kwa 'mukuru we' Mobutu, n'iwabo ku Gisenyi. Abo bapilote bari bafite ubwoba bw'ibyo bashobora guhurira nabyo muri iryo joro, cyane cyane bakurikije amakuru bari bamaze iminsi bumva.

Habyarimana yanze kubumva, aravuga ngo 'nibanyica mpfe'! Aha asa n'uwari waramaze kwiheba, kubera amagambo yari amaze igihe yumva, ndetse n'uburakari yabonanaga abambari be, barimo Bagosora, yewe n'umugore we Agatha Kanziga, bamubwiraga ko batazigera basangira ubutegetsi n'Inkotanyi.

6. Bari ku Kibuga cy'indege cya Dar Es Salaam, Dr Akingeneye wari umuganga wihariye wa Habyarimana, na Gen Nsabimana bagize ingingimira zo kwinjira mu ndege ngo batahane na Habyarimana, ariko arabatahura, agaruka hasi kubinjiza mu ndege ku ngufu. Gen Nsabimana we yamubwiye ko ngo ashaka kuza nyuma amaze kwigurira 'agasima gahendutse', nyamara ari ubwoba kubera ibimenyertso byagaragazaga ko batagera mu Rwanda amahoro.

7. Perezida Habyarimana yasabye mugenzi we w'uBurundi, Cyprien Ntaryamira ngo bajyane mu ndege imwe. Byari ukugirango abafite umugambi wo kuyihanura babe batinya kwica abaperezida babiri. Ntaryamira yarabyemeye, kumbi nawe urupfu rwari rwamurembuje.

8. Aho indege ya Habyarimana yarasiwe, mu gishanga cya Masaka, n'aho yaguye iwe mu busitani, byaba ari ukuyobya uburari uramutse ugerageje kwemeza ko hari undi utari uwo kwa Habyarimana wari kuhakandagira. Uretse abasirikari ba Leta ndetse n'Ababiligi bari basanzwe barinda ikibuga cy'indege cya Kanombe, bakanagenzuraga ibilometero byinshi uvuye ku nkengero zacyo, abarindaga urugo rwa Habyarimana narwo rwari hafi aho, FPR-Inkotanyi zari kugera aho hantu zinyuze he, imbunda yahanuye indege zari kuyinyuza hehe?

9. Nta ndege n'imwe itagira'agasanduku k'umukara' kabika amakuru yose y'ibyabaye ku ndege n'ibyayivugiwemo, nibura mu minota 30 iheruka. Ko abageze mbere ku ndege ya Habyarimana ikimara guhanuka ari abo mu muryango we ndetse n'abari bashinzwe kumurinda, ako 'gasanduku k'umukara' ninde wagafashe? Kuki akimana?

Nyuma y'igihe gito iyo ndege ihanuwe, uwitwa Capt Paul Barril , Umufaransa wakoraga nk'impuguke muri jandarumori y'uRwanda icyo gihe, yeretse itangazamakuru icyo yise ako 'gasanduku k'umukara', nyamara byari ukubeshya, ahubwo yaberetse 'pirate', kuko agasanduku k'umwimerere abahanuye Habyarimana ari bo bonyine bazi aho kari.Aya makuru, kimwe n'andi akomeza kujya ahagaragara, arerekana ko ntaho FPR-Inkotanyi yari kumenera ngo yice Habyarimana. Abayigerekaho uyu mutwaro baba bagerageza kwerekana ko kwica habyarimana ari byo 'imbarutso' ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Uretse ko byabananiye kwerekana ubufindo(magie) FPR yakoresheje ngo ihanure iyo ndege, babirengagiza ko isi yose izi ko Jenoside yateguwe ikanageragezwa mbere y'uko Habyarimana apfa.Ibimenyetso ku mugambi mubisha w'AKAZU, biracyaza.

The post Bimwe mu bimenyetso birakomeza gushimangira ko kugereka urupfu rwa Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi ari ukuyobya uburari. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/bimwe-mu-bimenyetso-birakomeza-gushimangira-ko-kugereka-urupfu-rwa-yuvenali-habyarimana-kuri-fpr-inkotanyi-ari-ukuyobya-uburari/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bimwe-mu-bimenyetso-birakomeza-gushimangira-ko-kugereka-urupfu-rwa-yuvenali-habyarimana-kuri-fpr-inkotanyi-ari-ukuyobya-uburari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)