Imyaka 29 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, hari bimwe mu bikorwa by'ubwicanyi byaranze tariki ya 7 Mata 1994, nk'uko byatangajwe na Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG).
Kuri iyo tariki ni bwo Interahamwe n'umutwe w'abasirikare barindaga Perezida Habyarimana Juvenal batangiye gushyiraho amabariyeri mu duce twinshi tw'Umujyi wa Kigali no kwica Abatutsi.
Uwari Minisitiri w'Intebe, Uwilingiyimana Agathe n'abasirikare icumi b'Ababiligi bo mu ngabo z'Umuryango w'Abibumbye bari bashinzwe umutekano we, bishwe babanje gukorerwa iyicarubozo n'abasirikare ba Leta y'u Rwanda.
Mu mugambi wo kwica abanyapolitiki batavugaga rumwe na Leta ya Habyarimana ndetse batari bashyigikiye umugambi wa Jenoside, Perezida w'Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, Kavaruganda Joseph, ba minisitiri Frederick Nzamurambaho wari na Perezida wa PSD, Me. Felicien Ngango, wari Visi Perezida wa PSD, Faustin Rucogoza na Landouald Ndasingwa bishwe ku ikubitiro n'abasirikare barindaga Habyarimana.
Kuri uyu munsi kandi ni bwo Major Ntabakuze Aloys, wayoboraga umutwe w'aba Para-commando yategetse abasirikare yayoboraga gutangira kwica abafite indangamuntu z'abatutsi n'abataravugaga rumwe n'ubutegetsi batuye hafi y'ikigo cya gisirikare, ahitwa mu kajagari i Kanombe.
Kuri uwo munsi, abasirikare bafatanyije n'Interahamwe bishe abasaga 500.
Kuri iyi tariki kandi, Abatutsi bagera kuri 17 biganjemo abapadiri, abaseminari n'ababikira barishwe.
Mu bishwe harimo Padiri w'umuyezuwiti Chrysologue Mahame wari ufite imyaka 67, wayoboraga Centre Christus i Remera akaba yari mu bashinze Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu no Kwimakaza Amahoro. Abo bose bishwe n'abasirikare barindaga umukuru w'igihugu bafatanyije n'Interahamwe.
Interahamwe n'abasirikari barindaga umukuru w'igihugu bari bafite umugambi wo kujya kwica Abatutsi bari muri Sitade Amahoro hafatwaga nk'ahantu harinzwe kubera ko hari hakambitse Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye MINUAR.
Uwo mugambi waje kuburizwamo n'imirwano hagati y'Ingabo za FPR Inkotanyi n'abasirikare barindaga umukuru w'Igihugu bituma abenshi mu batutsi bari muri Sitade Amahoro barokoka.
Kuri iyi tariki kandi Radiyo Muhabura ya FPR Inkotanyi ni yo yabaye iya mbere mu kwamagana iyicwa ry'Abatutsi n'abanyapolitiki b'Abahutu batari bashyigikiye Jenoside. Umugaba mukuru w'Ingabo za FPR Inkotanyi yatangaje ko bafite inshingano zikomeye zo kurinda abaturage b'inzirakarengane bicwaga.
Ubwo Radiyo Rwanda na RTLM yacishagaho itangazo ryashyizweho umukono na Col. Bagosora mu izina rya Minisitiri w'Ingabo ryemezaga urupfu rw'umukuru w'igihugu Perezida Habyarimana Juvenal, muri ako kanya ku Kacyiru Interahamwe zahise zishinga za bariyeri zitangira kwica Abatutsi.
Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa.
Ubwicanyi bwabaga buyobowe na ba Burugumesitiri n'abandi bayobozi bo mu nzego z'ibanze.
Kuri Komini Giciye, hiciwe abatutsi benshi barimo n'umugore wa Bazivamo Christophe.
Mu yahoze ari komini Runda yegeranye na Kigali, ubu ni mu Karere ka Kamonyi, ubwicanyi bwatangiye ku itariki ya 7 Mata 1994.
Abatutsi biciwe mu duce dutandukanye twa Komini Runda nka Biharabuge, kuri Nyabarongo ahitwa mu Ruramba, ku Isenga, kuri Ruliba, mu Gasharara, ku Idongo, kuri Sitasiyo i Runda, kuri bariyeri ya Bishenyi hari n'abajugunywe mu cyuzi cya Cyabariza.
Abatutsi biciwe kuri Cocobeka n'ahitwa Intwari kuri Nyabarongo mu yahoze ari Komini Kayenzi.
Muri Komini Gisuma, Perefegitura ya Cyangugu, abajandarume batangiye kwica Abatutsi.
Abatutsi biciwe ahitwa Ruramba, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru.
Muri Muko, Perefegitura ya Gikongoro, abicanyi bagera ku ijana, bayobowe n'umukuru wa Polisi ya komini afatanyije na Burugumesitiri Kayihura, bishe abatutsi bagera kuri 14 bari bahungiye kuri Paruwasi ya Mushubi.
Intagondwa y'umu CDR akaba na Burugumesitiri wa Komini Bicumbi, Rugambarara Juvenal yateguye umugambi wo kwica abatutsi muri Komini Bicumbi. Uyu Rugambarara yemereye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ko we ubwe yishe abatutsi bagera ku 100.
Kwica Abatutsi byakomereje i Nyamata muri Bugesera na Sake muri Perefegitura ya Kibungo.
Abatutsi barenga 800 biganjemo abana n'abagore bari bahungiye kuri Paruwasi Gatoilika ya Nyundo, muri Gisenyi, barishwe.
Ubwicanyi mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi bwateguwe kandi buyoborwa n'uwari umuyobozi w'ingabo muri ako gace Col. Nsengiyumva Anatole.
Ku mugoroba wa tariki ya 7 Mata, 1994, Abatutsi bagera kuri 50 biciwe mu Iseminari Ntoya ya Nyundo, abagera ku 150 bicirwa muri Paruwasi Gatolika ya Busasamana.
Ahitwa Kabasheja mu Murenge wa Rugerero, hiciwe Abatutsi bari bakuwe n'Interahamwe kuri Komini Rubavu, ubu ni mu Karere ka Rubavu.
Abatutsi biciwe muri Centre St Pierre, mu Nzu y'abakobwa ba Musenyeri, mu yahoze ari Rwandex ya Gisenyi, ku Kiliziya Stella Maris no kuri Komini Rouge, ubu ni mu Karere ka Rubavu.
Uwari Burugumesitiri wa Komine Mukingo, muri Perefegitura ya Ruhengeri, Kajerijeri Juvénal yatwaye abapolisi n'Interahamwe bajya kwica Abatutsi bagera kuri 43 bari bahungiye kuri Paruwasi ya Busogo.
Habaye inama yo gutangiza Jenoside, ibera kwa Nzirorera Joseph, wari Umunyamabanga mukuru wa MRND, yitabirwa na Colonel Ephrem Setako, Harerimana (wari burugumesitiri wa Komini Nkuli muri icyo gihe), Colonel Augustin Bizimungu, Casimir Bizimungu, Jean Baptiste Nyabusore, Esdras Baheza, Jonathan Bambonye, Jean Damascène Niyoyita, Dominique Gatsimbanyi, Assiel Ndisetse na Lazare Ndangiza.
Interahamwe zagumye hanze zitegereje ikiva mu nama. Iyo nama yafashe icyemezo ko Abatutsi bicwa bitarenze mu gitondo.
Hemejwe kandi ko hatangwa imbunda no gushyiraho bariyeri; Colonel Bizimungu ashingwa gushyira mu bikorwa icyo cyemezo; atanga imbunda aziha abari ba konseye na bo baziha abaturage n'abakuru b'interahamwe barimo Burugumesitiri Kajerijeri na Baheza Esdras.
Kuri iyo tariki, mu ma saa cyenda Abatutsi bose bari bamaze kwicwa, imitungo yabo yasahuwe n'inzu zatwitswe ku buryo iminsi yakurikiyeho Interahamwe n'amahindure (laves) bajyaga gutanga umusada ahandi; ni muri urwo rwego zagiye kwica abatutsi bari bahungiye ku Rukiko rw'Ubujurire mu Mujyi wa Ruhengeri, Nyabihu, Musumba (Nkuri) na Nyakinama.
Icyo gihe urugamba rw'ingabo za RPF Inkotanyi rwarakomeje, bafata uduce tw'u Mutara, utwa Ruhengeri na Byumba ari nako barokora Abatutsi bicwaga n'Interahamwe n'abasirikare ba Leta ya Habyarimana.
Icyo gihe ingabo za FPR Inkotanyi zarokoye Abatutsi muri za komini Buyoga, Mugambazi, Rutongo, Giti, Bwisige na Rutare.
Ku mugoroba wo ku itariki ya 7 Mata 1994, ni bwo abasirikare 200 b'ingabo za FPR Inkotanyi basohotse muri CND, bagerageza kurokora Abatutsi bari batuye mu duce dukikije CND (ubu ni inyubako ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko).
Muri Perefegitura ya Gikongoro, kuri iyi tariki, abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Mushubi, ubu habarizwa mu Karere ka Nyamagabe, barishwe bose.
Kuva ku itariki 7 kugeza ku ya 12 Mata 1994, abatutsi biciwe mu Murenge wa Muko, muri Centre ya Kigoma ahitwa Ngangi n'ahitwa Mayora, mu Karere ka Gicumbi.
Hishwe Abatutsi mu Bugarama muri Perefegitura ya Cyangugu, ubu ni mu Karere ka Rusizi, babakuraga mu ngo zabo bagahita babica bakabaroha mu Migezi ya Rusizi, Ruhwa na Rubyiro. Hishwe kandi Abatutsi i Gikundamvura (Hinduka) muri Rusizi.
Hishwe Abatutsi muri Centre ya Kivuruga. Hishwe Abatutsi ku biro bya komine Musasa no mu nkengero zayo.
â" Hishwe Abatutsi i Muhondo (Gakenke).
â" Hishwe abatutsi ku yahoze ari Komini Tare.
â" Hishwe Abatutsi ku bitaro bya Nemba no muri Centre ya Gakenke.
â" Hishwe abatutsi b' i Kananira muri Nkungu (Cyangugu).
â" Abatutsi bari bahungiye mu Rusengero w'Abadiventiste rwa Hesha mu Murenge wa Mukamira bari bavanwe muri Segiteri Nanga muri Perefegitura ya Ruhengeri, barishwe ubu ni mu Karere ka Nyabihu.
â" Abatutsi bari bahungiye mu Rusengero w'Abadiventiste rwa Gisizi mu Murenge wa Muringa, ubu ni mu Karere ka Nyabihu barishwe.
â" Hishwe Abatutsi bari bahungiye mu kigo cya gisirikare cya Mukamira muri Perefegitura ya Ruhengeri, ubu ni mu Karere ka Nyabihu.
â" Hishwe Abatutsi bari bahungiye mu Kiliziya ya Rambura mu Murenge wa Rambura, ubu ni mu Karere ka Nyabihu.
â" Hishwe Abatutsi bari bahungiye mu kigo cya gisirikare cya Bigogwe muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Nyabihu.
â" Hishwe Abatutsi bari bahungiye kuru Segiteri Byahi muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.