Uyu munsi mu mukino Police FC yatsinzemo APR FC ibitego bibiri kuri kimwe , mu mukino w'ikirarane cy'umunsi wa 24 wa shampiyona ,haje kuberamo agashya aho igitego cyanzwe nyuma y'uko abasifuzi baganiriye.
Iyabivuze Osée wa Police FC ku munota wa 78 yatsinze igitego cyari kuba icya gatatu cya Police FC. Icyo gitego umusifuzi wo ku ruhande ntiyigeze azamura igitambaro ngo yerekane ko habayemo kurarira.
Nyuma y'uko abakinnyi ba APR FC baburanye bagaragaza ko habayeho kurarira, umusifuzi wo hagati, Twagirumukiza Abdul Karim asanga uwo ku ruhande wemeje igitego baraganira.
Nyuma yo kuganira , Twagirumukiza yasanze abandi basifuzi barimo uwa kane, Ngabonziza Jean Paul, aho bari ku rundi ruhande, nyuma yo kuganira amasegonda make, uyu musifuzi wo hagati yemeza ko habayeho kurarira.
Ni ibintu byarikoroje cyane nyuma y'umukino.
Mashami Vincent utoza Police FC , aganira n'ikinyamakuru IGIHE yavuze ko yatunguwe n'ibyabaye, avuga ko ubanza hari amategeko mashya yemejwe akaba atayazi.
Mashami yagize Ati 'Igitego cya gatatu, ntibisanzwe, ni ubwa mbere bibaye muri Afurika, yewe no mu Rwanda. Birashoboka ko hari amategeko mashya tutaramenya. Reka dutegereze turebe ibizaba.'