Bisa nkibitangaje: Ese waruziko umugore ashobora kongera gusama kandi asanzwe atwite - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubundi ntago bimenyerewe ko umugore asama inda kandi yaratwite ibizwi ku izina rya 'Superfetation' mu ndimi z'amahanga gusa burya bibaho nubwo ari imbonekarimwe nk'uko ubushakashatsi bwakozwe bwagiye bubigaragaza.

Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo cyitwa 'National Institutes for Health' cyo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu mwaka wa 2008 cyagaragaje ko ibi bintu bidakunze kubaho gusa kijya gutangira gukora ubushakashatsi cyari gifite ingero ziri munsi yi 10 z'abagore batwite izindi nda kandi bari basanzwe batwite.

Iki kigo cyagaragaje ko ibi bishoboka mu gihe umugore akoze imibonano mpuzabitsina mu mezi ya mbere yo gutwita kwe gusa ngo bibera inyuma ya nyababyeyi gusa hari urubuga rwitwa 'Cleverland Clinic' rwagaraje ko ibi bikunze kuba cyane ku nyamaswa z'inyamabere kurusha uko byaba ku mugore utwite.

Uru rubuga rukomeza ruvuga ko nta mpamvu izwi yihariye iragaragara yaba ituma umugore utwite yongera gusama bwa kabiri indi nda kuko ngo n'abashakashatsi nabo ntago barabona igisubizo gihamye kuri iyi ngingo.

Kandi ubushakashatsi bwagaraje ko n'ubundi iyo umugore asamye inda ya kabiri iyo nda iba ifite amahirwe make yo kuvuka umwana afite ubuzima bwuzuye kandi ubushakashatsi buvaga ko ibi biba ku bagore 2% mu bagore bose babyara ku Isi.



Source : https://yegob.rw/ese-waruziko-umugore-ashobora-kongera-gusama-kandi-atwita/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)