Biteye agahinda: Umusore wo mu karere ka Musanze yicwe aciwe umutwe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

 

Umusore warutuye mu karere ka Musanze mu murenge wa Musanze mu kagari ka Cyabaguru yicwe aciwe umutwe bikaba bivugwa ari umushumba wamwivuganye.

Uyu munsi tariki 16 Mata 2023 nibwo umurambo wu musore witwaga Eric wasanzwe mu nzira yapfuye ndetse yishwe nabi dore ko yatemwe inyuma ku mutwe barangiza nawo bakawukuraho nk'uko abaturage bamubonye mu masaha y'urukerera babitangarije ikinyamakuru Teradignews.rw dukesha iyi nkuru.

Abaturage bo mu kagari ka Cyabaguru mu mudugudu wa Gaturo bavuga ko ubu bwicanyi bwakozwe n'umushumba dore bavuga ko babanje kurwana uyu nyakwigendera akamurusha imbara bikarangira uyu mushumba amutemye ngo dore ko bagendana imihoro.

Impamvu itera aba baturange kuvuga ko ari umushumba wabikoze nuko hari umusore wijyanye ku bitaro n'ijoro arembye cyane kandi usanzwe ari umushumba bikaba bivugwa ko ari na we wamishe.

Abaturage bo muri akagace batewe ubwo cyane n'urugoma rw'abashumba ndetse n'ubwambuzi bwa telefone bavuga ko bitaherukaga kugaragara muri aka gace nk'uko byemezwa n'umunyamabanga wa kagari ka Cyabaguru Niyoyita Ally uvuga ko urugomo rw'abashumba rwari rumaze imyaka ibiri rutumvikana muri ako gace.

Gusa uyu muyobozi yavuze ko hari amakuru avuga ko uwishe uyu musore bari baziranye kandi ko muri ako gace ubusanzwe nta muntu ugenda nyuma ya saa sita z'ijoro iyo nayo aka ari imwe mu mpamvu bari kwibazaho gusa akomeza ahumuriza abaturage ndetse abizeza ko bagiye gukaza umutekano.



Source : https://yegob.rw/biteye-agahinda-umusore-wo-mu-karere-ka-musanze-yicwe-aciwe-umutwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)