Blaise usanzwe ukunda cyane wa Perezida Paul Kagame ku bw'ibikorwa bye by'indashyikirwa n'uruhare rukomeye yagize mu guhesha Umunyafurika wese ijambo ku isi, yavuze ko u Rwanda ari igihugu abona kiruta byinshi mu bihugu byo ku migabane yateye imbere nk'iburayi na Amerika.
Mu kiganiro kigufi yagiranye na InyaRwanda.com, Blaise Christian yavuze ko yaje mu Rwanda aturutse muri Cameroun aho yari yakoreye imurika rya filime ye yise 'Le Galerien'.
Yatangaje ko bari buhite basubira muri Amerika, ariko aza kwigira inama yo kugera no mu Rwanda kugira ngo ahure n'abandi babarizwa mu mwuga wa cinema hano mu Rwanda.
Avuga ko yari agamije kuganira nabo ku mikoranire, bamwereke uko ikibuga giteye ndetse na buryo ki hashobora kubaho ubufatanye hagati y'abakora cinema mu Rwanda, Cameroun na USA.
Mu bahuye na Blaise ku ikubitiro, harimo Umuyobozi wa Igicumbi Cinema Center Bwana Gakwaya Celestin uzwi cyane nka Nkaka, bakaba baganiriye byinshi ku mahirwe ari muri iyi segiteri ndetse bemeranywa imikoranire mu gihe kizaza.
Mu byo Blaise yishimiye cyane ni ubwiza bwa cinema nyarwanda, uko leta yorohereza abashaka gufata amashusho ya filime zabo n'impano iri mu Banyarwanda mu bijyanye no gukina, gufata amashusho n'amajwi.
Blaise ari mu Rwanda
Imwe muri filime uyu mugabo yakoze zakunzwe zikanaba izamufunguriye amayira muri uyu mwuga, ni iyitwa 'Koming from Afrika'.
Biteganyijwe ko uyu mukinnyi asubira muri Amerika aho asanzwe atuye anakorera imirimo ye itandukanye, ariko akaba ateganya kugaruka mu Rwanda mu mezi make kugira ngo ashyire mu bikorwa imwe mu mishinga ahateganya ku bufatanye na bagenzi be bakora cinema mu Rwanda.
Asanzwe ari umuhanga muri cinema
Ibihe bye by'ingenzi abimara muri Cinema
Koming from Africa niyo filime yamufunguriye imiryango