Ni ibikorwa iyi banki yateguye ku wa 14 Mata 2023 bibera ku cyicaro gikuru cyayo giherereye mu Mujyi wa Kigali nyuma ikurikizaho guha icyubahiro Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.
Iyo nkunga iyi banki yatanze izanifashishwa mu kwita ku Busitani bwo Kwibuka bubumbatiye amateka agaragaza ibihe Abatutsi banyuzemo mu 1994.
Abakozi ba BPR Bank Rwanda n'abayobozi babo basobanuriwe uburyo Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro batereranywe n'Ingabo za Loni [MINUAR], basigirwa Interahamwe n'abasirikare ba Habyarimana, babajyana i Nyanza kubicirayo.
Beretswe ko byari biteganyijwe ko bicirwa SONATUBES ariko uwari Perefe w'Umujyi wa Kigali, Col. Renzaho Tharcisse, abonye ko byabatamaza ategeka ko iyo myanda (ni ko yitaga Abatutsi) yajyanwa ku yindi i Nyanza, cyane ko ari ho yakusanyirizwaga.
Barabajyanye, Interahamwe zigenda zicamo bamwe cyane ab'intege nke, bagejejweyo kuko bari benshi, baterwamo za grenades, nyuma Interahamwe zibiraramo n'imihoro zihorahoza abagihumeka.
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda, Mutesi Patience, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 "ni kimwe mu bihe by'umwijima mu mateka y'u Rwanda no mu y'ikiremwamuntu muri rusange."
Ati "Nubwo [Abatutsi] banyuze mu bihe bikomeye, abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi n'Abanyarwanda muri rusange bagaragaje igisobanuro nyacyo cy'ubutwari n'ubudaheranwa.'
Yakomeje avuga ko ari inshingano za buri wese guharanira ahazaza heza aho abantu bose babaho bahabwa icyubahiro gikwiriye, hatitawe ku mateka yabo, idini n'ubwoko bwabo.
Amafoto: Nezerwa Salomon