Bralirwa yibutse abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gikorwa cyatangijwe no kunamira no gushyira indabo ku rwibutso rw'abakozi bishwe ryubatswe ku ruganda rwa Kigali n'urw'i Rubavu.

Nyuma hakurikiraho urugendo rwo kwibuka rugana kuri izo nzibutso ahabereye umuhango nyir'izina wo Kwibuka ku nshuro ya 29.

Abitabiriye uyu muhango wo Kwibuka ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro basobanuriwe ko bihumbi bitatu byahiciwe harokotse abantu ijana gusa.

Mu kiganiro cyatanzwe na Ambasaderi Ngarambe François Xavier, yibukije ko jenoside itegurwa na Leta igihe kirekire asaba abitabiriye umuhango wo kwibuka gukomeza kurwanya ingengabitekerezo yayo aho yaturuka hose.

Mukandinda Pelagie w'i Nyanza ya Kicukiro na Mukarurema Shadia w'i Rubavu batanze ubuhamya ku nzira y'inzitane banyuzemo bihisha amanywa n'ijoro abishe imiryango yabo kugeza barokotse abicanyi babahigaga.

Yakomeje avuga ko kwibuka ari umuco bagomba gukomeraho kandi bikabaha n'imbaraga zo kurwanya ikibi.

Mbarushimana Gerard, perezida wa Ibuka ku rwego rw'Akarere ka Rubavu, mu ijambo rye yashimiye Bralirwa ku nkunga ikomeje guha imiryango y'abari abakozi bayo.

Ati"Gukomeza Kwibuka abari abakozi banyu n'intambwe ikomeye mu kwimakaza Ubudaheranwa, ubumwe nubwiyunge".

Umuyobozi w'abakozi muri Bralirwa, Uwera Laetitia, yibukije abari bitabiriye uwo muhango ko nk'ababyeyi bafite inshingano zo kwigisha abana babo amateka y'igihugu .

Yagize ati "Dufite kwigisha amateka abana badukomokaho. Kwibuka bidufasha gukomera tukiteza imbere ndetse n'igihugu muri rusange".

Umuyobozi Mukuru wa Bralirwa, Etienne Saada, mu ijambo rye ku rwibutso rwa Rubavu yagize ati "Twifatanyije n'imiryango y'abakozi bacu bishwe n'abanyarwanda bose kwibuka ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe abatutsi muri 1994".

Yasoje avuga ko Bralirwa izakomeza kuzirikana ubudaheranwa bw'abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, anizeza gukomeza gushyigikira abarokotse mu miryango y 'abakozi bayo n'abanyarwanda muri rusange mu nzira yo kwiyubaka no mu iterambere ry'igihugu.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu karere ka Rubavu, Ishimwe Pacifique, yashimiye Bralirwa yashizeho gahunda yo kwibuka abatutsi bishwe muri jenoside, n'uburyo ikomeza imiryango y'abarokotse bari bafite ababyeyi n'abavandimwe bakoraga muri Bralirwa. Yasabye ko bikomeza bikabera urugero rwiza ibindi bigo.

Ishimwe yashimiye Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, kuba yarayoboye urugamba rwo guhagarika jenoside yakorerwaga abatutsi ubu "tukaba tuganje mu miyoborere yuje ubumwe n'ubwiyunge".

Umuyobozi mukuru ushinzwe itumanaho, ubufatanye n'imikoranire muri Minisiteri y 'ubumwe bw'abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu, Rukesha Paul yasabye cyane cyane urubyiruko kurwanya abapfobya jenoside.

Yagize ati "Gukunda igihugu nyako ni ugukunda abagituye. Rubyiruko mukwiriye kurwanya abapfobya jenoside cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga".

Yasoje asaba Bralirwa kwandika amateka y'abakozi bayo bazize jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 kuko ari bwo buryo bwo gusigasira amateka y'igihugu.

Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro rushyinguwemo imibiri ibihumbi ijana na bitanu by'abatutsi bazize jenoside yakorewe abatutsi muri Kicukiro n'ahandi mu mujyi wa Kigali.

Abakozi ba Bralirwa bunamiye Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro
Hashyizwe indabo ku rukuta rwanditseho amazina y'abahoze ari abakozi ba Bralirwa bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Ambasaderi Rugamba yavuze ko Jenoside itegurwa igihe kirekire kandi ishyigikiwe n'ubuyobozi buriho
Umuyobozi w'abakozi muri Bralirwa, Uwera Laetitia yasabye ababyeyi kwigisha abana babo amateka y'Igihugu
Umuyobozi mukuru ushinzwe itumanaho, ubufatanye n'imikoranire muri Minisiteri y 'ubumwe bw'abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu, Rukesha Paul yasabye urubyiruko kurwanya abapfobya Jenoside



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bralirwa-yibutse-abari-abakozi-bayo-bazize-jenoside-yakorewe-abatutsi-muri-1994

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)