Breaking News: Undi muyobozi ukomeye cyane muri Ferwafa agiye kuva mu nshingano ze - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi w'ejo hashize nibwo Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier yeguye ku mirimo ye.

Kuri ubu amakuru agera kuri Yegob.rw avuga ko nyuma y'uko Perezida yeguye n'umunyamabanga we ashobora kumukirikira.

Nk'uko bitangazwa n'umunyamakuru Sam Karenzi abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, ngo vuba aha bidatinze, Muhire Henry wari SG araza gusezera ku mirimo ye.

Nta tangazo ryo gusezera ryari ryajya hanze gusa amakuru yizewe ni uko nawe agiye kuva ku nshingano zo kuba SG.



Source : https://yegob.rw/breaking-news-undi-muyobozi-ukomeye-cyane-muri-ferwafa-agiye-kuva-mu-nshingano-ze/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)