Bruce Melodie yatumye umuhanzi ukomeye wo mu gihugu cya Kenya yifuza gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

 

Umuhanzi ukomeye cyane wo mu gihugu cya Kenya witwa Bahati nyuma yuko abonye amashusho y'umuhanzi Bruce Melodie yasuye urwibutso rwa Ntarama yahise atangaza ko ashaka gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuhanzi Bahati ukomeye cyane mu gihugu cya Kenya yatangaje ko ashaka gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 nyuma yo kubona amashusho ya mugenzi we w'umuhanzi Bruce Melodie wariwasuye urwibutso rwa Ntarama tariki 14 Mata 2023 maze na we ahita agira ati:' Nkeneye gusura urwibutso ningera mu Rwanda'.

Aya magambo yayanyujije kuri Instagram ya Bruce Melodie ahandikirwa ibitekerezo hazwi ku izina rya comment mu ndimi z'amahanga.



Source : https://yegob.rw/bruce-melodie-yatumye-umuhanzi-wo-mu-cya-kenya-yifuza-gusura-urwibutso-rwa-jenoside-yakorewe-abatutsi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)