Ni umuhango wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 14 Mata 2023. Witabiriwe n'abarimo Umuyobozi Mukuru wa BSC, Christian Muhirwa; n'abakozi bahagarariye abandi.
Mbere yo gutangira igikorwa cyo gusura Urwibutso rwa Nyanza no gushyira indabo ku mva, Umukozi w'Akarere ka Nyanza Ushinzwe Itangazamakuru n'Itumanaho, Mfura Patrick, yabanje gusobanurira abacyitabiriye amateka y'uko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe muri aka gace.
Ati ''Yagize ubukana kubera ko hari inkambi z'Abarundi. Abarundi rero bo bacaga abantu imitwe. Baravugaga bati kugira ngo tumenye ko Umututsi yapfuye, ni uko tumuca umutwe. Baragendaga bakareba bakavuga bati 'niba umutwe utatandukanye n'igihimba, uwo muntu ni muzima'.''
Mu gusobanura aya mateka, Mfura yavuze ko abari batuye i Nyanza bari bafitanye urukundo rutari gutuma hakorwa Jenoside nk'iyahabaye kuko hari i Bwami.
Ibi byatumye hazanwa abantu bazi kubiba amacakubiri n'ubwicanyi baturutse mu tundi turere turimo iyahoze ari Ruhengeri na Gisenyi bafatanya n'Abarundi bari batuye mu nkambi kwica Abatutsi bari bahatuye.
Ati ''Abaturage bari bafite ubumwe, ntabwo Jenoside yari bushoboke iyo hataza abavuye ahandi. Rero yakoranywe ubukana cyane. Twavuga nk'abagore n'abana biciwe muri Kibirizi, na ho bari babashyize ahantu mu rusengero ku ibambiro bavuga ko baza kubarinda ariko baza kubica.''
Mfura yavuze uko abagore n'abana bishwe urw'agashinyaguro icyo gihe bageraga kuri 400 harimo umugabo umwe. Ababishe bavuze ko bamwishe mu kwivura umwaku w'amarira y'abana n'abagore b'Abatutsi.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye, Umuyobozi Mukuru wa BSC, Christian Muhirwa, yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, anabasaba kwigira kuri aya mateka bikabatera gukomera no kwiteza imbere.
Ati ''Mu myaka 29 ishize, kwiyubaka kwaturutse mu kureba imbere kuva mu byatugize abarokotse Jenoside, tukareba imbere mu iterambere, mu kubaka igihugu, mu kubyara, mu kurera barumuna bacu. Rero gukomera ni cyo mbifuriza.''
Yasabye abaturarwanda muri rusange gufatanya mu kubaka igihugu, bagakomeza icyerekezo cya 'Ndi Umunyarwanda' kuko ari yo ibagarura ku bumwe.
Muhirwa yanashimiye abayobozi bari mu Ngabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse uyu munsi bakaba bakomeje kuba imbere mu kugira uruhare rwo kubaka igihugu kizira amacakubiri kikanatera imbere gishingiye kuri politiki y'ubumwe bw'Abanyarwanda.
BSC yageneye amafaranga Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw'Akarere ka Nyanza, azifashishwa mu kugira uruhare rwo gusigasira amateka yarwo harimo no kwandikisha amazina yose y'abarushyinguwemo bazwi.
Amateka agaragaza ko Jenoside yakorewe mu Karere ka Nyanza yakoranywe ubugome bukabije, ku buryo mu Batutsi basaga miliyoni bishwe mu Rwanda hose, abagera kuri 13% ni abaho.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rw'Akarere ka Nyanza rushyinguyemo Abatutsi basaga 32.000.