Bugesera : Babiri bacyekwaho ubujura bukabije barashwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mayange, Sebarundi Ephrem, yatangaje ko abarashwe ari uwitwa Rukeratabaro Gad w'imyaka 35 utuye mu Murenge wa Mayange n'uwitwa Urayeneza Jean De Dieu we akaba avuka mu Murenge wa Rilima na we w'imyaka 35 y'amavuko.

Sebarundi avuga ko ubwo abo bakekwaho ubujura bageraga mu Mudugudu witwa Rukora, bahuye n'inzego z'umutekano mu ma saa munani z'ijoro bafite ibikapu, zibahagaritse banga guhagarara ahubwo batangira kuzirwanya bakoresheje imipanga bari bitwaje ndetse n'imitarimba bacukuzaga amazu, mu rwego rwo kwitabara bituma babarasa bombi barapfa kuko aho guhagarara nk'uko bari babisabwe bahise babasatira bashaka kubatema.

Ati 'Bakibahagarika bo ntibahagaze ahubwo bahise bihuta babasingira babanguye imihoro ngo babateme abandi na bo birwanaho barabarasa'.

Abazi abo bagabo bombi bavuze ko basanzwe ari abajura ndetse ko bigeze no kubifungirwa, ariko nyuma yo kurekurwa bakomeza kwiba.

Bimwe mu byo babasanganye harimo Televiziyo, ndetse n'imfunguzo nyinshi hamwe n'ibindi bikoresho bifashishaga bacukura inzu z'abaturage.

Gitifu Sebarundi yavuze ko hari abandi bari kumwe batahise bamenyekana kuko bahise biruka inzego z'umutekano zikaba zigishakisha amakuru.

Yahumurije abaturage ko bagomba gutuza kuko inzego z'umutekano zihora ziri maso ariko abasaba kujya batanga amakuru ku gihe y'abantu bakekwaho imyitwarire mibi kugira ngo bakumire icyaha kitaraba.

Inkuru ya Kigali Today



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/bugesera-babiri-bacyekwaho-ubujura-bukabije-barashwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)