Bugesera: Bruce Melodie yahaye amatungo maguf... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu gikorwa cyabaye kuwa Kane tariki 20 Mata 2023, cyabereye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera mu Ntara y'Uburasirazuba.

Bruce Melodie ku wa 15 Mata 2023 ari kumwe n'umujyanama we Coach Gael, Producer Element n'abandi bakorana basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, mu rwego rwo kwiga amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo yasuraga uru rwibutso rwa Ntarama ari kumwe n'iri tsinda bakorana, baboneyeho n'umwanya wo gutanga ibiribwa by'amoko atandukanye ku miryango 20 y'abarokotse Jenoside mu Murenge wa Ntarama muri Bugesera.

Umwe mu bashinzwe kureberera inyungu za Bruce Melodie, yabwiye InyaRwanda ko icyo gihe banijeje iyi miryango kuzabaha amatungo magufi azabafasha kwiteza imbere.

Ati "Twanasuye imiryango 20 y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, turabasura, tubajyanira ibiribwa ariko tunabemerera ko tuzabaha n'amatungo kugira ngo babashe kuzamuka mu mibereho, rero nibyo twakoze ejo hashize (ku wa Kane).'

Yavuze ko bahisemo gutera inkunga abarokokeye i Ntarama 'bitewe n'amateka yaho yihariye, muri Jenoside yakorewe Abatutsi'.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ni rumwe mu nzibutso ndangamurage esheshatu, zibitse amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Abantu barenga ibihumbi bitanu barahiciwe mu gihe cya Jenoside ku itariki ya 15 Mata 1994; rwubatse mu cyahoze ari Kiliziya Gatolika ya Ntarama.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128304/bugesera-bruce-melodie-yahaye-amatungo-magufi-imiryango-20-yabarokotse-jenoside-yakorewe-a-128304.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)