Ni icyaha bivugwa ko uyu mugabo yakoze mu bihe bitandukanye abikorera ku bana bafite hagati y'imyaka 14 na 18.
Urwego rw'Ubugenzacyaha rwamutaye muri yombi ku wa 24 Mata 2023 ndetse akaba afungiye kuri RIB ya Nyamata mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yabwiye Itangazamakuru ko Iperereza ry'ibanze ryakozwe na RIB ryagaragaje ko uyu mugabo yakoreye abana 10 yigishaga ibikorwa bigamije ishimishamubiri.
Ibi bikorwa birimo kuba yahamagaraga abo bana umwe kuri umwe bamaze gukora ibizamini akabakorakora ndetse akabakora no ku gitsina bigamije ishimishamubiri bikaba bigize icyaha cyo gusambanya umwana.
Ingingo ya 133 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, igaragaza ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha; gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k'umwana, gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw'umubiri w'umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy'umwana no gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w'umwana hagamijwe ishimishamubiri.
Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze imyaka makumyabiri n'itanu 25.
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira yagize ati 'Muri iyi minsi hari ibirego bigenda bigaragaza ko umwana w'umuhungu nawe asambanywa kimwe n'umwana w'umukobwa, gusa imibare igaragaza ko aribo bibasiwe kurusha abana b'abahungu. Abantu bari bakwiye kuzibukira rwose kuko iki cyaha cyo gusambanya umwana gihanishwa ibihano biremere.'
RIB iributsa abantu bose ko icyaha cyo gusambanya abana ari icyaha cy'ubugome kandi kitazihanganirwa. Iributsa kandi ko kitagomba guhishirwa kandi ko ari inshingano za buri munyarwanda wese kumenyekanisha icyaha cy'ubugome.