Inzego z'ubuyobozi zisaba Abanyarwanda kugira umuco wo kongera igi ku mafunguro yabo kuko ari cyo kiribwa gihendutse kurusha ibindi kandi kibonekamo ibyubaka umubiri byinshi.
Mu rwego rwo gufasha abaturage kwivana mu bukene no kwihaza mu biribwa, muri 2022, Leta y'u Rwanda yatangije umushinga PRISM uha abatishoboye bo mu turere 15 twatoranyijwe amatungo magufi arimo inkoko, ingurube, ihene n'intama.
Nyirandimurwango Verene wo mu Murenge wa Gahunga avuga ko nyuma yo guhabwa inkoko asigaye arya igi nibura gatatu mu cyumweru mu gihe mbere yashoboraga kumara amezi atanu atararikoza mu kanwa.
Ati 'Ni imyumvire mibi twari dufite, igi ntabwo ari iry'abakire gusa, ni irya buri wese. Icyo nsaba bagenzi banjye bafite inkoko mu ngo zabo ni uko amagi yose badakwiye kuyajyana ku isoko ngo biyibagirwe'.
Bazemeriki Nasson wigisha mu ishuri ry'abana b'inshuke ryo mu mudugudu wa Mutara, akagari ka Rwasa mu murenge wa Gahunga, agira ati 'Ku ifunguro umuntu afata, akwiye kubonaho igi ariko kubera imyumvire y'uko ibikomoka ku matungo ari iby'abakire, hari abatabirya kandi bafite ubushobozi bwo kubibona".
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe imirire n'isuku mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe kwita ku mikurire y'abana, Uwonkunda Irène, asaba ababishoboye ko bajya bategura igi ku ifunguro rya buri munsi.
Ati"Igi ni cyo kiribwa kibonekamo intungamubiri nyinshi kandi kitagoye kubona kuko ridahenze".
Nkokeyinka Joseph, Umuyobozi w'umushinga PRISM avuga ko muri uyu mushinga w'imyaka itanu uzatanga inkoko zirenga ibihumbi 330 mu miryango, icyo bibandaho cyane ari uguhindura imyumvire y'abaturage.
Ati 'Ntabwo amagi agomba kuboneka ngo yose agurishwe, hagomba kubanza gukurwaho ayo kurya mu rugo asigaye akaba ariyo ajyanwa ku isoko'.
Ubushakashatsi ku buzima n'imibereho y'abaturage bukorwa buri myaka itanu, bugaragaza mu Karere ka Burera igwigira ry'abana ryiyongereye riva kuri 41,6% muri 2015/2016 rigera kuri 42,9% muri 2019/2020.
Umuyobozi w'Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal agaragaza ko amakimbirane n'imyumvire y'uko ibikomoka ku matungo ari iby'abakire biri mu bituma abana bagwingira.
Ati 'Njya mbabwira ko nubwo tuvuga igi ry'umwana, ryabonetse n'umugabo akarirya n'umugore akaribona nabo ntabwo ryabagwa nabi. Aborozi nibo ba mbere bagomba kurya amagi bakabona gusagurira isoko'.
Ku rwego rw'Isi u Buyapani ni cyo gihugu gifite abaturage benshi barya amagi, kuko ku mpuzandengo umuturage w'iki gihugu arya amagi 320 ku mwaka.