Burundi:Perezida Ndayishimiye ntiyifuza kumva hari uvuga ko igihugu cye gikennye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko azibonanira n'Umurundi uzongera kuvugira mu itangazamakuru ko igihugu cyabo gikennye, kuko ngo azaba ari umwanzi wacyo.

Kuri uyu wa 20 Mata 2023 ubwo yagezaga ku bayobozi batandukanye ndetse n'abadipolomate gahunda y'iterambere ry'u Burundi, yavuze ko abavuga ko iki gihugu gikennye nta kindi baba bagamije, keretse gusa guca intege abashaka kugiteza imbere.

Yavuze ko 'agahuru k'imbwa kagiye gushya', aganisha ku batangaza ko ubukene bumeze nabi mu Burundi. Ati: "Abishinga kuvugira mu binyamakuru, ntacyo bahaye amaboko, bamenye ko ibihuru by'imbwa bigiye gushya. Uvuga wese aca intege abandi, tuzamuzana ahabona, asobanurire Abarundi icyo yakoze cyo guteza imbere."

Perezida Ndayishimiye yakomeje ati: "Ntidukeneye abantu bavugira amagambo ku mihanda ngo 'turakennye turakennye' ahubwo tuzajya tubatumaho, batubwire icyo bakoze iwabo twafatiraho urugero. Ibyo guca intege abandi ubu tugiye kubisezerera kandi njyewe niyemeje ko uwumva ashaka guca intege abandi, njyewe nzamwishakire, tuganire, mpamagare abanyamakuru, anyereke ikintu arimo gukora, hanyuma abanyamakuru bakirebe, tugifatireho urugero, abandi Barundi batere imbere.'

Uyu Mukuru w'Igihugu aremeza ko mu by'ukuri nta Murundi ukennye, kuko batabura ibyo barya. Kuri raporo zigaragaza ko u Burundi ari igihugu cya mbere gikennye ku Isi, yasobanuye ko ishingira ku makuru y'ibinyoma aba yaratanzwe n'abenegihugu bafite ingeso yo kutavuga ukuri ku byo batunze.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/burundi-perezida-ndayishimiye-ntiyifuza-kumva-hari-uvuga-ko-igihugu-cye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)