Â
Umubyeyi wo mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Macuba witwa Mukamuyoboke Vestine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 warumaze igihe kinini arwaye impyiko zose ndetse arembye cyane yahawe impyiko n'umwe mu bantu batari mubahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Mukamuyoboke Vestine yagizwe intwaza na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 akaba yarahawe impyiko n'umuturanyi we witwa Ugabanumva Desire nyuma yuko yaramaze imyaka myinshi arembye cyane gusa nyuma yo guhabwa impyiko arashimira cyane uwayimuhaye ndetse ngo kuri we ntacyo yabona yamwitura.
Ugabanumva Desire wahaye impyiko uyu mubyeyi avuga ko yabitekerejeho maze abiganiriza umugore we nuko nawe ntiyazuyaza aramwerera ahita ahamagara uyu mubyeyi Desire avuga ko ari igikorwa yakoranye umutima ukunze.
Uyu mubyeyi avuga ko yahamagawe na Ugabanumva Desire akamubwira ko ashaka kumuha impyiko ngo kuri we ntago yaraziko gutanga impyiko bibaho gusa akomeza amushimira byimazeyo ngo cyereka Imana yonyine niyo yamuhemba naho we ntacyo afite yamwitura.
Â
Â