Burya ntago umugore umwe ahagije ku mugabo: Menya abagore umugabo umwe abakwiye gushaka - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu benshi ntago babyumva kimwe ndetse n'ibihugu byinshi ntago byemerera abaturage babo kubikora niyo hagize umugabo ubikora bifatwa nabi cyane ndetse akitwa indaya.

Uretse idini rya Isilamu ryememerera umugabo gushaka umugore urenze umwe mu gihe abifitiye ubushobozi ariko andi madini yo ntabikozwa gusa burya gushaka umugore urenze umwe ku mugabo bigira ibyiza mu gihe ufite ubushobozi bwo kubatunga mbese ntihagire icyo bakuruna.

Mu gace ka Luo mu gihugu cya Kenya abagabo baho bashaka abagore barenze umwe kandi abagabo bafite abagore barenze umwe nibo bahabwa ubutegetsi muri aka gace gusa ngo umugabo ufite abagore barenze umwe abafite amabwiriza agomba kugenderaho kuko bavuga ko umugore mubana ari we uguha uburenganzira bwo gushaka abandi bagore.

Muri Luo iyo umugabo apfuye amategeko yaho avuga ko abagore be bose bagomba kugabana imitungo y'umugabo ku buryo bugana nta n'umwe uhenze undi.

Gusa Collins Oyuu uhagarariye urugaga rw'abarimu mu gihugu cya Kenya avuga ko umugabo ufite abagore barenze batatu abura umwanya wo kwitekerezaho nubwo hari benshi bemeza ko umugabo ufite abagore barenze umwe aba abayeho neza kurusha umugabo ufite umugore umwe utanyurwa.

Impamvu nyamukuru nuko ngo abagore aribo benshi ku Isi kurusha abagabo rero abagabo babifitiye ubushobozi ngo baramutse bashatse umugore urenze umwe mubwumvikane ntacyo byaba bitwaye.



Source : https://yegob.rw/burya-ntago-umugore-umwe-ahagije-ku-mugabo-menya-abagore-umugabo-umwe-abakwiye-gushaka/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)