Mu rugendo rw'iterambere u Rwanda rurimo, rufite intego yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi ari nabwo buzatuma rugera ku cyerekezo 2050, aho buri muturage azaba yinjiza amadorali ya Amerika ibihumbi 12 mu mwaka.
Ubu bumenyi buva mu mashuri ariko ubwinshi bubitse mu bitabo byanditswe n'abahanga, abiga mu byiciro byose baba bagomba gukangukira gusoma.
Perezida w'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda, Richard Hategekimana yabwiye IGIHE ko bateguye amarushanwa yo gusoma ibitabo 11 kugira ngo aba banyeshuri biyubakemo umuco wo gusoma, bazanavemo abanditsi beza.
Ati 'Mu masomero nta bitabo by'Abanyarwanda bibamo. Tugize amahirwe abanyeshuri ba kaminuza bagakunda gusoma ibitabo bivuga ku gihugu no ku muco wacu, twaba dufite icyizere ko mu gihe kiri imbere tuzaba dufite abantu bashoboye kandi bashobotse.'
Yongeyeho ko aya marushanwa azafasha kwimakaza indangagaciro mu bazayitabira, n'abo babana, kumenya amateka y'igihugu, bikazanagira uruhare mu kubaka ubukungu bw'igihugu hagendewe ku cyerekezo 2050.
Hategekimana yavuze ko abanyeshuri bo mu Mashuri Makuru na za Kaminuza batangiye kwiyandikisha ku mashuri yabo ku wa 6 Werurwe 2023 bikazasozwa ku wa 1 Gicurasi 2023. Yatanze urugero rwa Kaminuza imwe yo muri Kigali yamaze kwandika abarenga 100.
Yasobanuye ko ibitabo bazasomwa bazajya babisanga mu masomero ya Kaminuza bigamo, kandi ngo birahari bihagije.
Muri iri rushanwa umunyeshuri azahitamo igitabo kimwe, agisome kandi agikorere incamake kuri paje eshanu zandikishije intoki, byose bizakorwe kuva muri Gicurasi kugeza tariki 10 Nyakanga 2023. Mu irushanwa nyirizina urushanwa azanasubiza ibibazo ku gitabo yasomye.
Hategekimana yavuze ko abanyeshuri bazarushanwa bazahembwa ibihembo byinshi, birimo mudasobwa, amagare ya siporo, ibikoresho n'ibindi ariko igihembo gikuru kikazaba miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda, byose bigamije kubafasha kuvamo abanditsi beza. Buri munyeshuri witabiriye kandi azagenerwa ishimwe.
Aya marushanwa azajya aba inshuro ebyiri mu mwaka ni ukuvuga rimwe mu mezi atandatu.