Kuva tariki 18 Mata 2023, izo nzobere zimaze kubaga abarwayi batatu nk'uko byatangajwe n'Ibitaro bya Gisirikare i Kanombe.
Ni ubuvuzi bukomeye buzwi nka Hepatoma-pancreatic-biliary Surgery, aho abanyarwanda babukeneraga byabaga ngombwa ko boherezwa mu mahanga.
Bivugwa ko ikiguzi cyo kubagwa umwijima mu mahanga cyageraga kuri miliyoni hafi 100 Frw, amafaranga atapfa kwigonderwa na benshi.
Ubu buryo bwifashishwa mu kuvura indwara zikomeye zifata inyama nk'umwijima, ibibyimba byo mu nda mu nda, kanseri n'izindi.
Col Dr Eugene Ngoga wo mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe yavuze ko kuba ubu buvuzi bwatangiye gutangirwa mu Rwanda ari ingirakamaro kuko ari indi serivisi y'ingenzi yinjiye mu buvuzi bw'u Rwanda, bikaba bizanafasha abaturage kudakoresha amafaranga menshi.
Dr Ngoga yavuze ko byari bigoye ku barwayi b'umwijima bakeneye kubagwa, kuko boherezwaga hanze y'igihugu.
Yavuze ko kandi ikindi cy'ingenzi ari uko abaganga bo mu Rwanda bari kwigira ku bunararibonye bw'abo mu Bufaransa no muri Cameroun, mu kubaga abarwayi bafite indwara z'umwijima bakeneye ubwo buvuzi.
Prof Jean Marc Régimbeau wo mu bitaro Centre Hospitalier Universitaire d'Amiens byo mu Bufaransa yahuye n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima tariki 17 Mata, baganira ku buryo bafatanya gutangiza serivisi zo kubaga umwijima mu Rwanda.
Nibura buri mwaka isi ipfusha abantu basaga miliyoni bazize indwara z'umwijima.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bwa-mbere-mu-rwanda-habazwe-abarwayi-w-umwijima