Bwa mbere umubyeyi wa Hakimi yagize icyo avuga ku by'umuhungu we yakoreye umukazana we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyina wa Achraf Hakimi yatangaje ko atari azi ko umuhungu we yamwanditseho imitungo ye, ni nyuma y'uko umugore w'uyu mukinnyi yagiye mu rukiko gusaba kugabana imitungo n'umugabo we ariko akabwirwa ko ntacyo kugabana gihari, bitewe n'uko Achraf Hakimi imitungo ye yose yayandikishije kuri mama we.

Saida Mouth niwe mama w'uyu mukinnyi ukina muri Paris Saint-Germain, amaze iminsi agarukwaho cyane mu binyamakuru bitandukanye ku Isi bitewe no kuba abikira umuhungu we.

Kuba ariwe umubikira byamenyekanye ubwo uwari umugore wa Achraf Hakimi, Hiba Abouk asabye gatanya mu rukiko ndetse agasaba no kugabana imitungo n'umugabo we, ariko nyuma akaza gukubitwa n'inkuba ubwo yabwirwaga ko umugabo we ari umutindi nyakujya nta kintu afite.

Achraf Hakimi ari mu bakinnyi bahembwa neza muri Paris Saint-Germain, ariko ayo mafaranga yose ajya kuri mama we ndetse n'indi mitungo yose niwe iriho.

Bwa mbere nyuma yo kuvugwa cyane nawe yagize icyo atangaza. Ku makuru dukesha Marca, Saida Mouth aganira n'ikinyamakuru cyo muri Morocco yababwiye ko ibyo kuba umuhungu we yaramwanditseho imitungo atabizi, ndetse ko no kuba haricyo yakoze kugira ngo yirinde ku giti cye nabyo atabizi.

N'ubwo Nyina wa Achraf Hakimi hejuru yavuze ko ntabyo yigeze amenyeshwa, ariko n'ubundi yavuze ko ibyo umuhungu we yakoze nta kibazo kibirimo agira ati "Ubundi ikibazo ni ikihe niba aya makuru ari ukuri? Iyo umuhungu wanjye adakora ibi ntiyari kuzashobora kwikuraho uriya mugore Hiba Abouk. '



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bwa-mbere-umubyeyi-wa-hakimi-yagize-icyo-avuga-ku-by-umuhungu-we-yakoreye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)