Bwambere M23 yashinjwe kugaba igitero ku ngabo za EAC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igisirikare cya Kenya (KDF) cyatangaje ko abasirikare bacyo bari mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagabweho igitero n'abo bikekwa ko ari abarwanyi b'umutwe wa M23.

KDF mu itangazo yasohoye mu ijoro ryakeye yavuze ko abasirikare bayo boherejwe mu gace ka Kibumba aho bari mu butumwa bwa EAC bwo kugarura amahoro muri Congo (EACRF), "baburijemo igitero mu gace bakoreramo cyagabwe n'itsinda ry'abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari abo mu mutwe witwaje intwaro."

Igisirikare cya Kenya nticyigeze kivuga mu izina uwo mutwe witwaje intwaro gikeka.

Igisirikare cya Congo Kinshasa cyakora giheruka gutangaza ko cyarwaniraga na M23 mu gace ka Kibumba, ndetse na Bertrand Bisimwa uyobora uriya mutwe na we aheruka kwemeza amakuru y'iyo mirwano.

Ni Bisimwa utarigeze asobanura uko abarwanyi ba M23 bagarutse muri Kibumba, bijyanye no kuba uyu mutwe wari warashyikirije aka gace Ingabo za Kenya mu Ukuboza umwaka ushize.

Leta ya Congo cyakora cyo ivuga ko M23 itigeze iva muri aka gace, ko ahubwo ibyiswe kugashyikiriza Ingabo za Kenya byabayeho mu rwego rwo "kuyobya uburari."

KDF mu itangazo ryayo yasobanuye ko "abitwaje intwaro bari bagamije gukorera ubwicanyi muri Kibumba ho muri Teritwari ya Nyiragongo barashe amasasu menshi muri aka gace, bituma Ingabo zisubiza byihuse ndetse zibasha kuburizamo igitero."

Kenya yavuze ko Ingabo zayo zahise zitangira gukaza uburinzi muri kariya gace mu kwirinda ko hari ikindi gitero cyaba, by'umwihariko ku baturage bagatuyemo basabwe gukomeza imirimo yabo uko bisanzwe.

Ingabo za Kenya zavuze ko zatewe mu gihe hari andi makuru avuga ko mu ijoro ryakeye Ingabo z'u Burundi ziri muri Masisi na zo zagabweho igitero n'abo bikekwa ko ari abarwanyi ba M23.

Bivugwa ko M23 yashakaga kwigarurira tumwe mu dusozi two muri iyi Teritwari, ibyatumye habaho imirwano yamaze amasaha umunani.

M23 ntacyo iratangaza ku biri kuyivugwaho.

Iby'ibi bitero byombi cyakora bivuzwe nyuma y'umunsi umwe Perezida Félix Tshisekedi wa Congo atangaje ko nta biganiro bya Politiki Leta y'igihugu cye izigera igirana n'umutwe wa M23.

Uyu mutwe biciye mu bayobozi wayo uheruka gusubiza Tshisekedi ko niba koko ibyo biganiro nta bizigera biba ngo bakemure amakimbirane bafitanye, na wo utazigera urambika hasi intwaro kugeza igihe uzagerera ku cyo urwanira.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/bwambere-m23-yashinjwe-kugaba-igitero-ku-ngabo-za-eac

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)