Nyuma y'uko bimaze kugaragara ko hari abaturage benshi binjira muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu buryo butemewe n'amategeko bashaka yo ubuhungiro iki kibazo cyafatiwe umwanzuro.
Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zamaze gushyiraho ibigo bibiri bizajya binyuzwamo abaturage babimukira bashaka ubuhungiro muri Amarika kugira ngo babanze barebeko abo baturage bujuje ibisabwa kugira ngo bemererwe ubuhungiro muri Amarika ibyo bigo bikaba biri muri Colombia na Guatemala.
Ibi bikaba byakozwe mu rwego rwo guhangana n'ubwinshi bw'abaturage babimukira baturuka mu bihugu bitandukanye byo muri Amerika y'epfo.