Byinshi kuri 'Dogiteri Nsabii' umuhanzi n'umunyabugeni wavuyemo umunyarwenya utembagaza benshi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niba ukoresha imbuga nkoranyambaga ukaba ukunda ibintu bijyanye n'imyidagaduro, nta kuntu waba utazi umunyarwenya Dogiteri Nsabii umaze kwigarurira imitima ya benshi bitewe n'uburyo atembagaza abatari bake.

Ni umusore uba wiyambariye ingofero, ikoti, karuvati n'ipantalo ndetse utibagiwe n'inkweto za bodaboda, imvugo ye itamenyerewe cyane ni kimwe mu bigenda bimwongerera igikundiro umunsi ku munsi.

Ubusanzwe ababyeyi be bamwise Nsabimana Eric we yiyita Dogiteri Nsabii, yavutse mu 1999 avukira mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y'u Rwanda, akaba ari umwana wa 2 mu muryango w'abana 4, abahungu 3 n'umukobwa umwe akaba ari na we mukuru. Afite ababyeyi bose.

Yagize amahirwe yo kwiga aho yarangije amashuri yisumbuye yarangirije muri GS Muhoza I i Musanze akaba yarize MCB (Mathematics, Chemistry and Biology). Yarangije muri 2019.

Mu kiganiro cyihariye Dogiteri Nsabii yahaye ikinyamakuru ISIMBI cyagarutse ku buzima bwe, yakuze se akora akazi k'ubufundi ni mu gihe nyina yateraga amarangi, ni ko kazi kari kabatunze bakoraga nubwo rimwe na rimwe kaburaga ariko avuga ko uko bagendaga bamenyana n'abantu benshi ni nako akazi kabonekaga.

Dogiteri Nsabii avuga ko yatangiye umwuga wo gukina filime n'urwenya muri 2016 akorana n'abandi baza no kwegukana igikombe ku nsanganyamatsiko yari yatanzwe.

Ati 'Icyo gihe natwaye n'igihembo hari amarushanwa yo gukina ikinamico ariko byari ukuvuga ku bana bafite ubumuga, uburyo tugomba kubana nabo muri sosiyete no mu mashuri no guharanira uburenganzira bwabo, icyo gihe nakinnye neza dutwara igikombe tuba aba mbere ndakeka aho niho natangiriye, nkomeza kubikora mu bigo byose nizeho nabaga mu matsinda (club) akora ibintu by'imyidagaduro, ugusanga ndabishoboye ikigo cyose nigagaho wasangaga nzwi mu bintu bijyanye n'urwenya no kuvuga amakuru.'

Ku kijyanye n'izina yahisemo gukoresha mu mwuga yinjiyemo rya Dogiteri Nsabii, yavuze ko bifitanye isano nawe ndetse n'ibyo yize.

Ati 'aho iryo zina ryavuye, ikintu cya mbere cyo nkunda inkomoko yanjye, sinkunda kwihakana uwo ndi we bitewe n'aho ndi cyangwa nshaka kugera, icya mbere naravuze ngo niba nshaka kuba icyamamare ntabwo ngomba kujya kure y'amazina yanjye ngo nyihakane ahubwo mu gice kigomba kugira amazina nzitwa hagomba kuzamo izina ryanjye niho navanye Nsabii.'

'Irya Dogiteri ryo ryaje bitewe n'ukuntu nize MCB kandi iyo umuntu ayize neza aba umuganga, noneho njye narayize ariko byarananiye ndavuga noneho reka nubwo ntabigezeho ariko naravunitse ntabwo ngomba kwirengagiza imvune navunitse nubwo byananiye mpita mfata Dogiteri gutyo, noneho bihita bihurirana n'ukuntu hari hadutse ijambo rigezweho rya 'Kora Umuti' ndavuga nti se hazajya hakorwa imiti nta muntu wo kuyivurisha uhari? Ndavuga ngo ngomba gushyiraho ka Dogiteri kugira ngo imiti bakoze njye nyivurisha.'

Nubwo agifte urugendo runini rwo kugenda, Dogiteri Nsabii avuga ko byibuze ubu yishimira aho izina rye rimaze kugera kuko ryaramenyekanye cyane.

Ati 'Izina rya Dogiteri NSabii, rimaze gukura kuko icyo ngenderaho mvuga ngo rimaze gukura ni uko rizwi n'abantu benshi cyane ubona ari ibintu byazamutse bikajya ku yindi ntera, ni izina ryazamutse rijya mu yandi azwi dufite mu gihugu akora umwuga wa cinema.'

Ku kijyanye n'ikintu cyamugoye mu rugendo rwo kwinjira muri sinema, yagize ati 'Ikintu cya mbere cyangoye ni ukwisubiza ikibazo cya nzihangana njyeze ryari, ariko kubera Imana no gusenga byamaze gucamo.'

Ahamya ko umwuga akora ari umwuga ushobora gutunga umuntu ndetse ko akurikije ibyo agenda abona, nta kintu kimuhungabanyije abona ari ho hazava ibimutunga n'abazamukomokaho.

Ati 'ngumye mu murongo ndimo ntagize ikimpungabanya, ni ibintu bishobora kuzangirira umumaro ku buryo bishobora kuntunga nanjye nkatunga n'abandi.'

Imyambarire ye ari mu kazi ni ikintu yatekereje gishobora kuba nk'ikimuranga kugira ngo binamufashe kuzamura izina rye mu buryo bworoshye kandi vuba.

Ati 'niba ari urwenya ninjiriyemo, ugomba kundeba ugahita utangazwa n'uko meze bikagutera kunyitaho, ndavuga ikintu cyatuma umuntu andeba bwa mbere agatungurwa cyangwa agahita amfata mu mutwe ni iki? Ni uko nakwambara ibintu bitandukanye, mpitamo gukoresha ingofero, nkoresha karuvati, amarinete, ikoti n'ipantalo n'inkweto za bodaboda.'

Avuga ko yari afite inzozi zo kuzaba umuhanzi cyangwa se umushushanyi, gusa anateganya ko mu minsi iri imbere hari indirimbo azasohora.

Ati 'uretse iby'ubwana, ni ibintu byinshi umuntu yumvaga azaba, ariko njyewe kubera impano niyumvagamo ikintu cya mbere cyazaga mbere y'ibindi byose ni ugukina filime no kuzikora. Ikindi cya kabiri ni ukuririmba hagarukiraho gushushanya, ni byo bintu 3 niyumvagamo ko nshobora kwerekezamo. Nta ndirimbo ndakora ariko mu mishinga yanjye iri mbere ndabiteganya mba mvuga nti hari igihe muzajya kubona mukabona mbatayemo.'

Ikintu cyamubabaje ni uburyo aba yarakoze cyane bimugoye ngo azamuke ariko yamara kuzamuka n'iryo zina yishimira aribonye nabyo bikamubangamira. Icyo yishimira ni uko yabonye urubuga anyurizamo ibintu bimuri mu mutwe mu buryo bworoshye kandi bikagera kuri benshi. Ikindi yishimira ni uko byatumye yunguka inshuti nyinshi.

Kimwe mu bintu yakoze akiri umwana n'uyu munsi atajya yibagirwa ni uburyo yigeze kuva mu Karere ka Musanze akajya Nyabihu n'amaguru kubera urukumbuzi, ngo yari yakumbuye mushiki we agenda atanasabye uruhushya.

Dogiteri Nsabii uvuga ko nta mukunzi afite, bwa mbere ababyeyi be babona ibyo akora batumvaga uburyo byazavamo ibintu bifatika ahubwo bakamugira inama yo kujya mu gisirikare cyangwa mu gipolisi.

Iyi ni yo mpuzankano ye
Yishimira aho izina rye rimaze kugera



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/byinshi-kuri-dogiteri-nsabii-umuhanzi-n-umunyabugeni-wavuyemo-umunyarwenya-utembagaza-benshi-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)