Byinshi wamenya ku ntwari z'abana b'Inyange baharaniye ubumwe bw'Abanyarwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu butwari bw'abana b'i Nyange, bukomoka ku mutima ukomeye bagaragaje mu ijoro rya tariki 18 Werurwe 1997, ubwo abacengezi babagabagaho igitero.

Icyo gihe abacengezi basabye aba banyeshuri bigaga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye, kwitandukanya, abahutu bakajya ukwabo abatutsi bakajya ukwabo, barasubiza ngo "Twese turi Abanyarwanda".

Muri 2022 Phanuel Sindayiheba wakomerekeye muri iki gitero cyamaze iminota 30, yavuze ko abacengezi bahise banyuza gerenade ebyiri mu idirishya zica abanyeshuri bamwe, abandi barakomereka.

Nyuma yo kwica abo mu mwaka wa gatandatu bakomereje mu mwaka wa gatanu bagezeyo babwira abanyeshuri bati 'turabizi hano harimo abahutu n'abatutsi, abahutu nimutwereke' abatutsi mwe ntacyo tubatwara'.

Aba banyeshuri banze kwivangura, abacengezi batangira kubarasa umwe ku wundi.

Muri 2001, nibwo Leta y'u Rwanda yashyize abana b'i Nyange mu cyiciro cy'Imena mu Ntwari z'u Rwanda.

Kugeza ubu abanyeshuri biga kuri ES Nyange bavuga ko baterwa ishema no kwiga ku ishuri bakuru babo bakoreyeho ibikorwa by'ubutwari ndetse ko nabo bibatera imbaraga zo gukunda Igihugu ndetse bakaba banakitangira igihe biri ngombwa.

Ubutwari bw'abana b'Inyange bugaragara ku Igicumbi cy'intwari cyo mu murenge wa Nyange kirimo ingoro ndangamurage igizwe b'ibice bitatu. Igice kigaragaza amateka y'ubumwe bw'Abanyarwanda, igice kivuga ku gitero abana b'i Nyange bagabweho bakanga kwivangura, n'igice cya gatatu kirimo ubutumwa bugaragaza ivangura icyo aricyo n'uburyo bwo kurirwanya.

Bamwe mu banyeshuri b'Inyange baharaniye ubumwe bw'abanyarwanda



Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/byinshi-wamenya-ku-ntwari-z-abana-b-inyange-baharaniye-ubumwe-bw-abanyarwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)