Byiringiro Lague yahaye umukoro urubyiruko rw'u Rwanda - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byiringiro Lague, umukinnyi w'umupira w'amaguru ukinira ikipe ya Sandvikens IF muri Sweden yahaye umukoro urubyiruko rw'u Rwanda.

Kuva ku itariki 07 Mata 2023 u Rwanda n'Isi muri rusange batangiye iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ihagitana abarenga miliyoni imwe.

Abantu batandukanye mu ngeri barimo bagiye batanga ubutumwa ndetse bakagira nibyo basaba ikigero cy'abantu bitewe naho babarizwa.

Byiringiro usanzwe ari urubyiruko kuri we ubwo yaganiraga na Ishusho Tv yasabye urubyiruko rw'u Rwanda guhindura amateka ndetse bakirinda icyagambirira gusenya ibyagezweho.

Ubutumwa bwa Byiringiro Lague ku rubyiruko

Lague yagize ati' Urubyiruko rubi ni rwo rwahekuye igihugu. Twe duharanire guhindura amateka , duteza imbere u Rwanda, turwanya icyagambirira kudutandukanya no gusenya ibyagezweho'.



Source : https://yegob.rw/byiringiro-lague-yahaye-umukoro-urubyiruko-rwu-rwanda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)