CAF yahagaritse abasifuzi bibagiwe kwandika i... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu nibwo CAF yashyize hanze itangazo rivuga ko yahagaritse abasifuzi 4 aribo umunya-Botsuana Joshua Bondo, Mogomotsi Morakile, Kitso Sibanda na Tshepo Mokani Gobagoba. 

Aba basifuzi bazize kuba barasifuye umukino ubanza Benin yakiriyemo Amavubi mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika, barangiza bakibagirwa kwandika ikarita y'umuhondo yahawe umukinnyi w'umunyarwanda Muhire Kevin.

Joshua Bondo wari uri gusifura hagati muri uyu mukino yeretse ikarita y'umuhondo Muhire Kevin ukina mu kibuga hagati ku munota wa 52, ariko ikosa riba kwibagirwa kuyandika ndetse n'abandi basifuzi bo ku ruhande ntibabikora.

Iyi yari ikarita ya kabiri y'umuhondo uyu mukinnyi yari abonye mu mikino 2 yikurikiranya, kuko indi yari yayibonye ku mukino wa Senegal. Mu mategeko agenga igikombe cy'Afurika avuga ko iyo umukinnyi abonye amakarita 2 y'umuhondo inshuro 2 zikurikiranya, ahita asiba umukino ukurikiyeho.

Ibi siko byagenze kuko muri raporo yari yatanzwe n'abasifuzi ku mukino ubanza wa Benin ntabwo Muhire Kevin yari yanditsweho ikarita y'umuhondo, bijijisha u Rwanda bituma akina umukino wo kwishyura na Benin i Kigali kandi bitemewe. 

Nyuma y'umukino wo kwishyura Benin yahise irega muri CAF ko Muhire Kevin yakinnye kandi yari afite amakarita 2 y'umuhondo, Amavubi yo yiregura avuga ko muri raporo bahawe uyu mukinnyi ntayo yabonye, ari nabyo biri gutuma aba basifuzi bahanwa.

Joshua Bondo wasifuye mu kibuga hagati yahanishijwe guhagarikwa amezi 6 adasifura, naho abandi basifuranye nawe bo bahanishijwe guhagarikwa amezi 3 nabo badasifura.

Abasifuzi basifuye umukino ubanza Benin yakiriyemo Amavubi bahagaritswe 


Joshua Bondo wasifuye mu kibuga hagati we yahanishijwe amezi 6 adasifura mu gihe abandi ari amezi 3




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128062/caf-yahagaritse-abasifuzi-bibagiwe-kwandika-ikarita-yumuhondo-bikajijisha-amavubi-128062.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)