Ni kimwe mu biganiro byiza bitambuka kuri Canal+ cyatangiye gutegurwa kuva mu 2019. Cyazamuye kandi kigaragaza impano z'abanyarwenya bakomeye muri Afurika muri iki gihe.
Abakoraga iki kiganiro bagera mu bihugu bitandukanye bashakisha abanyarwenya batanga icyizere muri uyu mwuga, ubundi bakagaragaza ibyo bashoboye. Banyuze muri Burkina Faso, mu Burundi, Cameroun n'ahandi.
Umunyarwenya Michael Sengazi uri mu bakomeye niwe wifashishijwe na 'Canal Comedy Club' mu guhitamo abanyarwenya avuga ko bashobora kurenga 21, bazahagararira u Rwanda no mu bindi bihugu.
Yabwiye InyaRwanda ko iki kiganiro kigamije guha urubuga abo banyarwenya, kugira ngo bamenyekane.
Yavuze ko bazabanza gukora ijonjora rizasiga hamenyekanye abazagera mu cyiciro cya nyuma. Ati "Mbere yo kubakoresha ibyo byose, babanza kubakoresha imyitozo. Nibwo bahise bampamagara bati wadufashije kubakoresha imyitozo tukabanza guhitamo, rero ushatse wese araza. Rero, turi guhitamo abo tuzakorana nabo."
Michael yavuze ko nyuma yo guhitamo abo bazakorana, bazamara icyumweru kimwe bari kureba impano ya buri umwe, uburyo atera urwenya, uko yigaragaza imbere y'abantu ku rubyiniro. Nyuma nibwo hazafatwa amashusho y'ibiganiro biri hagati ya bibiri na bitatu, bizatambuka kuri Canal+.
Kuri Michael wegukanye igikombe cya 'RFI Talent du Rire' avuga ko iyi gahunda ari nziza, kuko "Bizadufasha kubona abanyarwenya bakoresha ururimi rw'Igifaransa bazatangira guca kuri Canal+."
Akomeza ati "Ni ibintu byiza biteza imbere urwenya kandi bikerekana ibihugu byose, n'indi shusho, kwerekana y'uko hari indi shusho."
Abanyarwenya bazatoranywa, bazitabira amahugurwa bazahabwa na Michael Sengazi, azatangira kuva tariki ya 22 Mata 2023 kugera tariki ya 28 Mata 2023.
Umunyarwenya asabwa kohereza Video iri mu gifaransa kuri numero ya Whatsapp +250 727 828 442, cyangwa kuri email [email protected] Â mbere ya tariki 22 Mata 2023.
Biteganyijwe ko abazatoranywa ari nabo bazifashishwa mu ifatwa ry'iki kiganiro cy'urwenya cya 'Canal Comedy Club', tariki ya 28 Mata 2023 i Kigali.Â
Michael Sengazi yavuze ko iki kiganiro 'Canal Comedy Club' kigamije gufasha abanyarwenya bakoresha ururimi rw'Igifaransa kumenyekanaÂ
Bamwe mu banyarwenya bagezweho muri iki gihe barimo Babu, Merci, Prince, bahawe amahirwe yo kwigaragaza kuri 'Canal Comedy Club'Â
'Canal Comedy Club' iri mu biganiro bikundwa cyane kuri Canal+ ahanini binyuze mu buhanga bw'abanyarwenya batoranyijwe