Casimir afashijwe nabana yigisha yashyize ha... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva mu buto bwa Casimir yabaye muri Korali zitandukanye yaba aho yize nko muri Kaminuza y'u Rwanda n'aho yigishije mu bihe bitandukanye, nko muri TTC Save na Lycee Notre Dame de Citeaux aho akora ubu.

Mu kiganiro na InyaRwanda yasobanuye byinshi birimo uko yiyemeje gutangira gukora umuziki wo ku giti cye, icyo yifuje kugarukaho mu ndirimo ye nshya anagenera ubutumwa abanyarwanda bari mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

InyaRwanda: Inkuru y'indirimbo mwashyize hanze ishingiye kuki?

Casimir: Nk'uko izina ryayo ribivuga 'Kristu Ni Muzima', ni indirimbo yamamaza inkuru nziza y'izuka ry'umwami wacu Yezu Kristu. Amagambo ayigize akaba ashingiye kuri Bibiliya n'inyigisho za Kiliziya. Ni indirimbo nahimbye muri 2013, nyuma nongera kuyisubiramo muri 2019. Iyi ndirimbo nayikoranye n'abanyeshuri bibumbiye muri korari yitiriwe 'Holy Queen' muri Lycée Notre Dame De Citeaux, ishuri ryisumbuye rya Kiliziya Gatolika rifatanya na Leta kubw'amasezerano.

Nkaba ndi umwe mu barezi muri iri shuri kandi uba hafi iyi korari by'umwihariko. Nyuma y'ubumenyi hamwe n'aba banyeshuri twahisemo kwifashisha impano zitandukanye z'umuziki, ngo twifurize abantu bose cyane cyane abakristu Pasika Nziza no gukangurira abandi banyeshuri gutinyuka bakagaragaza impano zabo hakiri kare, kugira ngo ababishoboye bose n'ababifite mu nshingano by'umwihariko kubafasha kuziteza imbere.

InyaRwanda: Ko tubazi muri Korali mwiyemeje gutangira umuziki ku giti cyanyu gute?

Casimir: Niyemeje gutangira umuziki ku giti cyanjye kugira ngo mbashe gutanga umusanzu wanjye muri muzika mu ruhando rw'abandi banyamuziki bo mu Rwanda ndetse no ku isi hose, kandi mbashe gutanga ubutumwa buba bukubiye mu ndirimbo.

Kandi nk'umurezi mbonereho gufasha urubyiruko kwiga bashyira no mu bikorwa ibyo biga, nk'uburyo bugezweho mu kwiga no kwigisha. Nkaba mfite n'umushinga wo guteza imbere indirimbo z'abana kuko na bo bakeneye kwitabwaho babona indirimbo ziri ku rwego rwabo, na cyane ko turi mu gihe twimakaza kutagira uwo dusiga inyuma.

Iyo urebeye indirimbo zikorwa usanga abana bo mu isi ya none bakeneye indirimbo ziri ku rwego rwabo haba mu rwego rwa muzika uzigize no ku butumwa zitanga, bityo bikabafasha kugenda batera imbere intambwe ku yindi aho guhera ku ndirimbo ziri ku rwego ruri hejuru cyane.

InyaRwanda: Hirya y'ibyo ubundi ubuzima bwanyu bw'umuziki mwabutangiye ryari?

Casimir: Nakuze nkunda umuziki kuva mu mashuri abanza. Naje kugira amahirwe yo kwiga mu mashuri yagiye amfasha kwiga isomo ry'umuziki no kuwukora binyuze mu matorero no muri korari. Nyuma kwiga ibijyanye no kwigisha nagize andi mahirwe yo guhabwa kwigisha umuziki no gushingwa korari aho nagiye nkora, byamfashije gukomeza kwihugura no gusangiza abanyeshuri ibyo nari nagiye niga.

Ubu muri iki gihe ikoranabuhanga ryateye imbere mbona ubundi buryo bwo kugenda nihugura nkoresheje ikoranabuhanga rya murandasi. Ikindi cyamfashije ni ukugenda nigira kuri bagenzi banjye bafite byinshi bandusha muri muzika, nkaba nanabashimira cyane by'umwihariko ndashimira Fr. Jean Marie Vianney Ingabire fms wamfashije mu buryo bw'umwihariko ubu akaba ari umuyobozi wa Ecole des Sciences de Byimana.

Nagiye kandi ndirimbana n'abahanzi ku giti cyabo ndetse n'itsinda rizwi nka Rwanda Catholic All Stars, no kuririmba indirimbo muri 'studios' zitandukanye nabyo bikaba byarakomeje kumfasha gukuza impano.

InyaRwanda: Hirya y'umuziki Casimir uri muntu ki mu ncamake?

Casimir: Kuri ubu mbarizwa I Kigali aho nigisha muri Lycée Notre Dame de Citeaux. Ndi umurezi wabyize mu mashuri yisumbuye muri TTC Save aho nakuye impamba ikomeye y'umuziki no kuwukunda kurushaho, nanabarizwa muri korari yaho yitwa Magnificat.

Nyuma nkanahigisha mbere yo kujya muri kaminuza y'u Rwanda mu ishami ry'uburezi, aha naho nabashije kuba muri korari ndetse nitabira n'amarushanwa yo kuririmba nk'umuhanzi ku giti cye. 

Mu kazi ko kurera nakoze kuva muri TTC Save, Collège Immaculée Conception Save n'aho ndi gukorera ubu hose nagiye mba nshinzwe na korari. Nkaba nshimira by'umwihariko abanyeshuri babarizwa muri Korali ya 'Holy Queen' yo muri Lycée Notre Dame de Citeaux twabashije gukorana indirimbo, hirya yo kuba ari abanyeshuri baba bafite amasomo abafata umwanya utari muto.

InyaRwanda: Ni ubuhe butumwa bwihariye mwagenera abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994?

Casimir: Muri ibihe byo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndihanganisha by'umwihariko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mbabwira nti nimukomere. Ndakangurira buri wese guhaguruka tukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Ndasaba abahanzi bose gufatanya tukihatira gukora indirimbo zigisha urukundo no kubana mu mahoro aho kubiba urwango.

Byongeye kandi kubemera Yezu Kristu, twemera ko yababaye cyane akemera kudupfira kugira ngo tubone umukiro, bityo turizera ko abacu bazize Jenoside yakorewe Abatusti babonye urumuri rwa Kristu wazutse nk'uko nabo babaye kandi ari inzirakarengane. Turasaba kandi ngo Yezu Kristu akomeze adutoze urukundo rwitangira bagenzi bacu maze dukomeze kwibuka twiyubaka, jenoside ntizongere kubaho ukundi. 

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'KRISTU NI MUZIMA' YA CASIMIR

">

Casimir Manirareba yakoze mu nganzo afatanije n'abanyeshuri yigisha babarizwa muri Korali 'Holy Queen', ashyira hanze indirimbo yise 'Kristu ni Muzima'Yihanganishije Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, asaba abahanzi kugira uruhare mu kogeza amahoro no mu isanamitima 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127915/casimir-afashijwe-nabana-yigisha-yashyize-hanze-indirimo-ya-pasika-yise-kristu-ni-muzima-v-127915.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)