Century Park Hotel mu rugendo rw'ibikorwa bihindura imibereho y'abaturarwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibikorwa iyi hoteli yatangiye mu ntangiriro z'umwaka wa 2023, ikaba yifuza ko byakomeza nibura buri kwezi ikajya ikora igikorwa kimwe mu nyungu z'abaturage.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri iyi hoteli, Walid Choubana, aganira na IGIHE yavuze ko iyi hoteli yifuza kugira uruhare mu iterambere ry'abturarwanda, atari ugushora imari mu bikorwa biyizanira inyungu yonyine gusa.

Ati '"Turashaka kugira uruhare rukomeye mu kubaka umuryango (sosiyete) wacu, mu kuwereka ko duha agaciro ibyo bakora, ndetse ko na bo tubitayeho".

Mu ntangiriro z'ibi bikorwa mu kwezi kwa Mbere k'uyu mwaka, iyi hoteli yahereye ku gusura abana bo muri SOS Village ya Kigali aharererwa abana b'imfubyi n'abandi bafite ibibazo bitandukanye.

Nyuma iyi hoteli yahurije hamwe abo bana aho ikorera i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, igamije kubereka amahirwe ari muri hoteli, ubukerarugendo no kwakira abantu.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri iyi hoteli, Walid Choubana, avuga ko iyo uganira n'umwana umubaza icyo yifuza kuzaba cyo mu hazaza he akakubwira ko ashaka kuzaba Perezida w'Igihugu, umuganga cyangwa n'indi myanya, ariko ko bakoze iki gikorwa mu kwereka abo bana ko hari amahirwe menshi y'abo bashobora kuba bo mu hazaza habo.

Ati '"Twaravuze tuti, kuki umwana atanakura afite inzozi zo kuzavamo uhagarariye abatetsi beza, Umuyobozi wa Hoteli, Umuyobozi wa Resitora?"

Icyo gihe Choubana yabasangije ubunararibonye bwe mu kazi, nyuma barasangira, bakina imikino itandukanye, ndetse iyo hoteli ibaha impano kugira ngo begende bishimye kandi bafite icyizere cy'ubuzima bwiza bw'ejo hazaza.

Mu bindi bikorwa byakozwe, Century Park Hotel and Residences ifatanyije n'Umuryango wa Rwanda Women's Network, mu kwezi kwahariwe abagore basuye bamwe mu bagore n'abakobwa bo muri uwo muryango, mu kubereka ko uruhare rwabo mu iterambere ruzirikanwa.

Walid Choubana ati "Twasuye abagore bafite imishinga mito, twagiye yo kubashimira kubw'ibikorwa byabo. Twarababwiye tuti tuzi ibyo mukorera umuryango, turi hano ngo tubashimire kubera ibyo muri gukora."

Icyo gihe Umuyobozi wa Rwanda Women's Network, Balikungeri Mary, yavuze ko atunguwe cyane kuko batari bamenyereye kubona abo bagore bagaragarizwa urukundo nk'urwo n'abantu baturutse muri kompanyi y'abikorera, kuko akenshi usanga ibikorwa byabo bishyirwamo imbaraga na Leta

Ibikorwa n'imishinga iyi hoteli iteganya gukora mu nyungu z'abaturage

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Century Park Hotel and Residences iteganya kwifatanya n'abanyarwanda mu bihe byo Kwibuka, aho abakozi bayo bazasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Nyuma y'iki gikorwa, iyi hoteli izifatanya n'abacitse ku icumu rya Jenoside bo muri ako gace, igire n'abo iremera mu kubibutsa ko ejo habo ari heza.

Walid Choubana ''Turi gushaka imwe mu miryango y'abacitse ku icumu rya Jenoside, turi gushaka abantu badafite igishoro kinini kugira ngo twifatanye na bo, ntabwo tuzagenda imbokoboko, tuzabafasha mu buryo bw'amafaranga''.

Iyi hoteli kandi iri gutegura uburyo bwo gutangira umushinga wo gutunganya imyanda hagamijwe guteza imbere ubukungu bwisubira (waste ecycling).

Choubana agaragaza ko u Rwanda ari igihugu gifite isuku bigizwemo uruhare na gahunda zitandukanye Leta ishyiraho mu gusukura imijyi n'ahandi, bityo ko Century Park Hotel and Residences na yo ishaka kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry'izo gahunda za Leta.

Mu gutangira gutunganya imyanda ikabyazwamo ibindi bifite umumaro, iyi hoteli izafatanya na kompanyi ya Coped Group Rwanda itwara ikanatunganya imyanda.

Mu ishirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga, iyi hoteli izashyira udutebo dushyirwamo imyanda (garbage bins) aho ikorera, bikorwe mu buryo butandukanya imyanda ibora n'itabora, ku buryo bizorohereza iyo kompanyi guhindura iyo myanda hagamijwe guteza imbere ubukungu bwisubira.

Century Park Hotel and Residences iteganya gukora ibikorwa bitandukanye mu bihe bizaza ndetse ikabikora mu nyungu z'abaturage, mu kwibutsa abashoramari ko na bo bakwiriye kugira uruhare mu iterambere ry'agace bakoreramo.

Igaragaza ko ibi iri gukora ari agatonyanga mu Nyanja, bityo ko buri mushoramari wese aramutse akoze uruhare rwe mu guteza imbere aho ari, Isi yaba nziza kurushaho.

Iyi hoteli yihaye intego ko izajya ikora ibikorwa bitandukanye mu nyungu z'abaturarwanda cyane cyane abana kuko ari bo Rwanda rw'ejo, ndetse ko buri kwezi izajya nibura ikoramo igikorwa kimwe cyangwa ibirenzeho.

Abagore n'abakobwa bibukijwe ko akazi bakora mu muryango gahabwa agaciro
Abana bagera kuri 60 bo muri SOS Village ya Kigali, bagaragarijwe amahirwe ari muri hoteli, kwakira abantu ndetse no mu bukerarugendo
Balikungeri Mary yashimiye abari mu rwego rw'abikorera bagaragaza ko baha agaciro ibikorwa by'abagore n'abakobwa
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri iyi hoteli, Walid Choubana, avuga ko ushoye imari mu iterambere ry'abana, aba akoze ishoramari ry'igihe kirekire n'iyo bakura adahari
Walid Choubana avuga ko buri mushoramari agize igikorwa akora mu nyungu z'abaturage benshi, Isi yaba nziza kurushaho
Walid Choubana asaba abikorera kugira uruhare mu mibereho myiza ya benshi, kuko ari bwo buryo bwo guhindura isi nziza kurushaho
Walid Choubana na Balikungeri Mary ubwo abakozi b'iyi hoteli basuraga Rwanda Women's Network
Abagore basuwe na Century Park Hotel and Residences bagaragarijwe urukundo, bahabwa ibirimo indabo mu kuzirikana uruhare rwabo mu iterambere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/century-park-hotel-mu-rugendo-rw-ibikorwa-bihindura-imibereho-y-abaturarwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)